Menya impamvu Abanyarwanda bose bizihiza umunsi w’ Umuganura, umaze imyaka irenga 900

 

 

Umuganura ni umuhango Nyarwanda wizihizwa buri wa 5 wa mbere w’Ukwezi kwa Kanama, aho abanyarwanda bizihiza ibyo bagezeho mu buhinzi, ubworozi ndetse n’uburumbuke.Buri mwaka uko umuganura wizihizwa ninako ugira insaganyamatsiko yawo, insaganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2023 iragira iti”Umuganura, Isoko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo Kudaheranwa”

Muri rusange, intego yo kwizihiza Umuganura muri uyu mwaka ni ukurushaho kunga ubumwe no kudaheranwa  ndetse no kurushaho guhugukira umurimo nk’inkingi yo kwigira kw’Abanyarwanda.Ibirori byo ku rwego rw’igihugu byo kwizihiza Umuganura kuri uyu wa 5 tariki 4 Kanama 2023 birabera mu Karere ka Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba mu rwego rwo kuganuza imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye iyi Ntara n’iy’Amajyaruguru ndetse n’Amajyepfo mu ntangiriro za Gicurasi bigahitana ubuzima bw’abatari bake ndetse bikanangiza byinshi birimo n’imyaka yabo.

Nubwo ibirori byo ku rwego rw’igihugu byizihirizwa  i Rutsiro ariko Abanyarwanda mu midugudu batuyemo barakomeza gusangira ku byo bejeje ndetse banaganuzanya muri rusange nk’uko n’ubundi bisanzwe bigenda.

Kuba Abanyarwanda bizihiza umuganura ntabwo ari ibya vubaha akaba arinayo mpamvu tugiye kurebana muri make amateka yawo,Ubundi ijambo “Umuganura” rikomoka ku nshinga “Kuganura” ivuga kurya cyangwa kunywa ku musaruro wejeje bwa mbere. Kuganura kandi ntibitana no “Kuganuza” aho ufata uwo musaruro wejeje maze ukawusangiza abandi, baba abavandimwe, inshuti cyangwa abaturanyi.

Umuganura ni wo munsi mukuru umaze igihe kirekire wizihizwa, dore watangiye kwizihizwa n’abakurambere b’abanyarwanda kuva ku ngoma y’Umwami wa mbere watwaye u Rwanda, Mwami Gihanga I Ngomijana wabayeho mu kinyejana cya 9 hagati y’umwaka wa 1091-1124.Kuva uyu Gihanga mwene Kazi wari uzwiho ubuhanga buhambaye mu bucuzi yatangiza uyu munsi, umuganura wagiye ugaruka mu masura atandukanye bigendanye n’iterambere Igihugu cyageregaho uko ibihe byahaga ibindi.

Ahagana mu mwaka w’1510-1543, umuganura wongeye guhabwa imbaraga n’Umwami Ruganzu II Ndoli nyuma y’imyaka isaga 11 Abanyabugo barakuyeho imihango ikomeye mu Rwanda ku Ngoma y’Umwami Ndahiro II Cyamatare Se wa Ruganzu Ndoli.

Kuva kuri iki gihe mu gihugu hose basangiraga ibyo babaga bejeje, ababaga batarahiriwe n’ibihe bakarumbya na bo bakaganuzwa, maze hakabaho n’umuhango nyamukuru wo kuganuza Umwami nyir’igihugu.Mu mwaka w’1925 umuganura waje gukurwaho n’abakoloni.

Umuganura wongeye gusubizwa agaciro na Guverinoma y’u Rwanda mu  2011 nyuma yo gushyira igihugu ku murongo u Rwanda rumaze kongera guhagarara rukema. Kuva iki gihe umuganura watangiye kujya wizihizwa ku wa Gatanu wa mbere w’Ukwezi kwa Kanama buri mwaka, aho mu gihugu hose habaho ikiruhuko gIshyirwaho na Leta mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi nta nkomyi.

Kuva muri 2011, kwizihiza Umuganura byajyanishijwe n’igihe bitandukana no mu myaka yo hambere aho wasangaga umusaruro wishimirwaga warabaga ari uw’ubuhinzi n’ubworozi, ariko kuri ubu umusaruro ureberwa mu buzima bwose bw’Abanyarwanda.Mu Rwanda rwa none, Umuganura ntusangirwa mu mutsima, ibinyamisogwe cyangwa ibindi biribwa gusa, ahubwo dusangira ibindi byiza byagezweho nk’indangagaciro n’imico myiza y’Abanyarwanda nk’ubupfura, umutima ukunda u Rwanda, ubumwe n’ubudaheranwa n’ibindi.

 

Related posts

Gakenke: Ibyo utamenye ku musoro w’ umubiri wasonerwaga umuntu wese utaramera ubwoya bwo ku myanya y’ ibanga, uwawusoze agahabwa icyangombwa

Abarimo urubyiruko n’abandi bishimiye ibyo Inteko y’umuco yabakoreye

Biteye isoni bikanashengura umutima kuba tukirwana no gusobanura ukuri kw’amateka yacu_ Madamu Jeannette Kagame