Mbere y’umukino na AS Kigali Muri Rayon Sport humvikanye inkuru nziza bituma abakinnyi batanga isezerano rikomeye ku bafana

Ikipe ya Rayon Sport irimbanyije imyiteguro yitegura ikipe ya AS Kigali mumukino w’ikirarane aya makipe afitanye, abakinnyi ba Rayon Sport bahaye isezerano rikomeye abafana ndetse n’abatoza nyuma yuko iyikipe imaze imikino igera kuri 2 ititwara neza nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sport ariko ikaza kunganya na Mukura Victory Sport ibi byose bikaza gutuma abafana ba Rayon Sport batishimira uyu musaruro.

Mubyukuri iyikipe ya Rayon Sport yarimaze imikino igera kuri 6 yose idatsindwa, ariko kandi nyuma y’iyimikino igera kuri 6 babonye amanota yose ariko batakarizamo abakinnyi b’inkingi za mwamba bituma iyikipe igaragaza intege nke imbere y’ikipe ya Kiyovu sport maze iza gutsindwa ibitego bigera kuri 2 byose kuri kimwe ndetse bijya gusa nuko yanganyije na Mukura ibitego 2 kuri 2 nyuma yuko iyikipe itarifite abakinnyi b’inkingi za Mwamba haba abakina bugarira ndetse n’abakina mukibuga hagati.

Kumunsi w’ejo rero nibwo umwe mubakinnyi bari baravunitse abaganga bemeje ko ameze neza ko ndetse ntakabuza uyumusore Mbirizi Eric agomba gukina umukino iyikipe ya Rayon Sport ifitanye na As Kigali. uyumusore aje yiyongera kuri Willy Onana nawe umaze gukira ndetse ukongeraho na Captain wayo Smuel ndizeye utarakinnye umukino iyikipe yanganyije mo na mukura kuko yari yagiye gukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi ndetse bikaza kugaragara ko icyuho cye mubwugarizi bwa Rayon Sport cyagaragaye. iyinkuru rero yo kugaruka kw’aba bakinnyi byatumye abakinnyi bizeza abafana ko kuri uyu wa 4 bagomba guhabwa ibyishimo uko byagenda kose maze iyikipe ikongera kwigarurira umwanya wayo wa1 nkuko yariwumazeho iminsi itari mike.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda