Mbere yo gukina na Pyramids FC mu mikino ny’Afurika APR FC igiye gukina imikino 2 ya gicuti harimo uwa Gasogi united

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ny’Afurika ya CAF champions league, ikomeje imyiteguro aho ku wa 16 Nzeri izakina na Pyramids FC yo mu Misiri.

Mu kwitegura neza iyi mikino ny’Afurika APR FC igiye gukina imikino ya gicuti aho umukino wamaze kumenyekana ari umukino APR FC izahuramo na Gasogi United. Uyu mukino uteganyijwe kuba ku itariki ya 10 Nzeri. Undi mukino wa gicuti APR FC iteganya gukina ni uwa El Merreikh yo muri Sudan iri hano mu Rwanda aho izajya yakirira imikino yayo ya CAF champions league. APR FC iratekereza kukuba yakina nabo mbere yo kwakirira Pyramids FC.

APR FC niyo izatangira yakira umukino wa Pyramids FC Ku itariki 16 Nzeri, umukino uteganyijwe kubera kuri Kigali Pele stadium. Abakinnyi ba APR FC Victor Mbaoma na sharaf Shaiboub Abdelhraman bagize utubazo tw’imvune ku mukino wa shampiyona uheruka wa Étoiles de l’Est gusa umutoza Thierry Froger avuga ko bidakanganye.

Ikipe ya Pyramids FC irimo kwitegurira APR FC muri Turkey, aho imaze gutsinda imikino 3 ya gicuti imaze kuhakinira.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda