Mbere yo guhura na Gasogi United, umutoza Ben Moussa wa APR FC yihanangirije abakinnyi bane bakomeye

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Ben Moussa Abdesstar yasabye umuzamu Ishimwe Jean Pierre, myugariro Omborenga Fitina, rutahizamu Mugunga Yves na Kwitonda Alain Bacca kongera imbaraga nyinshi bakazitwara neza mu mukino bazahuramo na Gasogi United.

Ku mugoroba w’ejo tariki 2 Ukuboza 2022, Saa Moya z’ijoro kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya Gasogi United itozwa na Paul Kiwanuka izakira APR FC itozwa na Ben Moussa mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Uyu mukino buri ruhande rurawiteguye aho mu ikipe zombi harimo umwuka mwiza, mu myitozo ya APR FC yabaye kuri uyu wa Kane tariki 1 Ukuboza umutoza Ben Moussa yasabye abakinnyi kuzakora ibishoboka byose bakitwara neza kugira ngo bongere gushimisha abakunzi b’iyi kipe.

Uyu mutoza bivugwa ko amaze iminsi atishimiye uburyo Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Mugunga Yves na Kwitonda Alain Bacca basubiye inyuma akaba ari nayo mpamvu nyamukuru yabasabye kuzatanga imbaraga zisumbuye ku zo bamaze iminsi batanga.

Ikipe ya APR FC iheruka kunganya na Mukura Victory Sports 0-0, mu gihe Gasogi United yo iheruka gukosora Kiyovu Sports iyitsinda ibitego bitatu kuri kimwe.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]