Mbabarira useke nonaha! Dore ibintu 10 bitangaje wamenya ku bigendanye no guseka, soma icya 3 ni 6 , kuko hari indwara ushobora guhita ukira.

Ujya wumva benshi bavuga ko guseka byongera iminsi yo kubaho, ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi ndetse hari byinshi ukwiye kubimenyaho. Muri iyi nkuru turagaruka ku bintu bitangaje bamwe muri twe batari bazi bigendanye no guseka.

  1. Guseka nicyo kintu cya mbere cyigwa n’abana

Abana ikintu cya mbere biga ni uguseka kuburyo iki gikorwa banagitangira bakiri mu nda z’ababyeyi igihe babatwite. Abana bakivuka bakunda guseka kuburyo banaseka basinziriye gusa iyo barengeje amezi 2 batangira guseka bitewe n’ibyo babonye.

  1. Abana baseka inshuro nyinshi kurusha abantu bakuru

Nibura ubushakashatsi bugaragaza ko abana bashobora guseka inshuro 400 ku munsi mugihe umuntu mukuru we ashobora guseka inshuro 20 ku munsi umwe.Impamvu nyamukuru ni uko abana nta mihangayiko myinshi baba bafite ndetse bakagira n’igihe gihagije bitandukanye n’abantu bakuru baba bari mukazi bafite n’imihangayiko itandukanye bitewe n’ibyo batekereza n’inshingano zabo.

  1. Guseka byongera iminsi yo kubaho

Iyi mvugo wayumvise henshi ndetse ni ukuri. Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi butandukanye ngo iyo umuntu akunda guseka bituma yishima, ndetse benshi mu bantu bagaragaraho akanyamuneza byagaragaye ko babaho igihe kirekire kurusha abahora bakambije agahanga.

  1. Guseka birandura nk’indwara

Nk’uko abantu bahererekanya indwara nk’ibicurane, guseka nabyo bishobora kuba byava ku muntu umwe usetse abandi buzuye nko mu rusengero nabo bagaseka, Bishobora kuba byarakubayeho ukisanga useka ariko utazi n’ikibaye.

  1. Abagore baseka inshuro nyinshi kurusha abagabo

Ku mpuzandengo byagaragaye ko abagore baseka inshuro zisaga 62 ku munsi mugihe abagabo bo baseka inshuro 8 gusa.

  1. Guseka ni umuti uvura uburibwe

Guseka bivugwa ko bigabanya uburibwe kuko iyo wishimye umubiri usa n’urangaye bikaba bituma udahugira mu kwita ku buribwe waba ufite bigakora nk’ikinya.

  1. Guseka bikugaragaza nk’umunyabwenge

Ubushakashatsi bugaragaza ko hari ihuriro rya hafi n’amarangamutima y’ibyishimo no kuba umunyabwenge.Iteka igihe uzaba uri mu bantu benshi muganira ukanyuzamo ukamwenyura nko mugihe uri gusobanura imishinga runaka iki gihe bizakugaragaza nk’umuntu wifitiye icyizere kandi uzi ibyo ari kuvuga.

  1. Guseka bihindura ibyiyumviro by’umubiri

Birashoboka ko ushobora kubyuka ufite umunabi ndetse ntibiba byoroshye kubihindura uko ubyifuza, Gusa ubushakashatsi bwerekana ko kumwenyura ugaseka gusa bihagije kuba byahindura umunsi wawe.

  1. Hari amoko 19 y’inseko

Dukurikije ibyavuye mu bushakashatsi hari amoko 19 y’inseko abantu bakora buri munsi gusa ayo yose ntasobanuye ko baba bishimye. Muri 19 yose 6 yonyine niyo agaragara iyo abantu bishimye andi yose asigaye asobanurwa ko umuntu ashobora guseka bitewe n’uburakari, ubwoba cyangwa se igihe tubeshya.

  1. Inyamanswa nazo zijya ziseka

Uzakunda kubona inyamanswa nyinshi nk’inkende ziseka, gusa zo ntiziba zishaka kwerekana ko zishimye ahubwo zo ziba zibikora muburyo bwo guhana amakuru.

Related posts

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo

Zari zarakuzengereje? Uko warwanya ishishi mu nzu yawe nonaha.

Inama ababyeyi bakurikiza bafite abana babyariye iwabo bikabatera kwiheba