Mashami rwose waraturumbiye ,ntabwo wakabaye utoza ikipe zo mu Rwanda_ Umunyamakuru Claude Hitimana

 

Police Fc yanyagiwe na Mukura mu mukino w’ikirarane

Mu kiganiro Urukiko rw’imikino cyatambutse kuri Radio TV10 kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2024, Umunyamakuru Hitimana Claude yavuze ko Mashami Vincent yarumbiye abanyarwanda ngo kuko atakabaye akirwanira gutoza amakipe nka APR Fc na Police Fc zo mu Rwanda.

Ati:”Mashami rwose waraturumbiye,ntabwo wakabaye utoza izi kipe zo mu Rwanda ngo APR cyangwa Police Fc,wakabaye wambuka ukajya hanze y’u Rwanda.Ibaze umuntu wageze muri 1/4 muri CHAN.

Ni mu busesenguzi bwakorwaga nyuma yaho iyi kipe ya Police Fc yatsindwaga na Mukura Victory Sports y’i Huye mu mukino w’ikirarane ibitego 2-0.

Mu mikino ine ikipe ya Police Fc y’amanota 12 afitemo inota rimwe yakuye ku ikipe ya Etincelles kuko yatsinzwe na Sunrise,Apr fc ndetse n’umukino w’ejo yatsinzwemo na Mukura.

Mu kiganiro Urukiko rw’imikino,Mashami Vincent watoje ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi yashinjwe kutamenya gucunga neza imyitwarire y’abakinnyi cyangwa se kutabashyiraho igitsure.

Police Fc yanyagiwe na Mukura mu mukino w’ikirarane

Ikipe ya Police Fc kugeza kuri ubu iri ku mwanya wa Gatanu nyamara ari ikipe yiyubatse ishaka guhatanira igikombe cya shampiyona imaze imyaka yirukankaho ndetse ikaba iri kugenda isubira inyuma kuko yigeze kuba ku mwanya wa 2 inyuma y’ikipe ya APR Fc ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiona rw’agateganyo.

Police Fc iragaruka mu kibuga kuri iki cyumweru ikina na Rayon sports iri ku mwanya wa kabiri.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda