Manzi Thiery ukundwa cyane n’abafana ba Rayon Sports yamaze gufata umwanzuro ukomeye w’ikipe azerekezamo hagati ya Rayon Sports na APR FC

 

Myugariro w’umunyarwanda ndetse n’ikipe ya AS Kigali, Manzi Thiery yamaze gufata umwanzuro w’ikipe azerekezamo umwaka utaha hagati ya Rayon Sports na APR FC nyuma y’iminsi ayivuyemo.

Hashize igihe ikipe ya APR FC irekuye Manzi Thiery akerekeza mu ikipe ya FAR Rabat yo mu gihugu cya Marocco, ariko uyu musore akiyigeramo ntabwo byamugendekeye neza yaje guhita yirukanwa hadashize imyaka 2 yari yasinye biba ngombwa ko abura indi kipe ahubwo agaruka mu Rwanda ntabwo yanga kugira ikipe akinira.

Ubwo imikino yo kwishyura ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yatangira mu kwezi kwa mbere uyu musore yatangiye kuganirizwa cyane n’ikipe ya AS Kigali aza kwemera kuyerekezamo ariko kubera ko ikipe y’igihugu yari igiye guhamagarwa kugirango nawe ahamagarwe nk’uvuye mu ikipe runaka ariko asinya ameze atanu gusa.

Amakuru ahari avuga ko uyu mukinnyi ubwo iyi Shampiyona izaba irangiye agomba gushaka Indi kipe ngo kuko ntabwo muri AS Kigali ibintu bimeze neza. Twaje kumenya ko uyu mukinnyi mu gihe ntakipe abonye azerekezamo yo hanze y’u Rwanda agomba guhita asinyira ikipe ya APR FC ndetse akanayibera Kapiteni akimara kuyisinyira.

APR FC umwaka utaha ishobora kuzatangira gukoresha abakinnyi b’abanyamahanga nyuma y’imyaka igera ku icumi ikoresha abakinnyi b’abanyarwanda, Manzi Thiery ashobora kuzaba ari mu bakinnyi bakomoka hano mu Rwanda iyi kipe izaba ifite. Uyu myugariro yakiniye amakipe menshi hano mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports ndetse na AS Kigali.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda