Manchester City ifite ubwoba, Mbappe, Manchester United, arsenal, Brahim Diaz yemeye kuzajya akinira igihugu cya Maroc asezera Spain

 

Ikipe ya Manchester City iri gukora ibishoboka byose ngo yongerere amasezerano Rutahizamu Erling Haaland w’imyaka 23, Amasezerano bashaka kumuha azahita akuraho igiciro cyari mu masezerano ya mbere cya miliyoni £173m. City kandi ifite ubwoba bw’uko Real Madrid na FC Barcelona zazayitwara uyu mwataka umaze gutsinda ibitego 44 mu mikino 43 yakinnye muri premier League.

Umwe mu bayobozi b’ikipe ya Real Madrid yatangaje ko yizeye ko umufaransa Mbappe azerekeza muri Real Madrid ubwo amasezerano ye azaba arangiye muri Paris saint-Germain umwaka utaha mu meshyi.

Manchester United ishaka myugariro yamaze gushyira myugariro Gonçalo Inacio w’ikipe ya Sporting Lisbon ku rutonde rwa bakinnyi yifuza mu meshyi itaha.

Umukinnyi Calvin Phillips w’ikipe ya Manchester City arifuza gusohoka muri Man City mu kwezi kwa mbere, ikipe ya Newcastle, arsenal na Everton ziri mu makipe yifuza uyu musore ukina hagati mu Kibuga.

Arsenal ikomeje gushaka rutahizamu w’ikipe ya Brentford Ivan Tony w’imyaka 27 ndetse ibiganiro hagati ya makipe yombi byamaze gutangira ngo harebwe igiciro yagurwaho.

Inter Milan yatangaje ko ishaka gusinyisha rutahizamu wa Chelsea umunya Albania Armando Broja w’imyaka 22.

Brahim Diaz w’ikipe ya Real Madrid akaba yaranakiniye ikipe y’igihugu ya Espagne mu byiciro byose yamaze kwemerera igihugu cya Maroc ko azajya agikinira mu mikino igiye gukurikiraho.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda