M23 ikomeje kubabaza Ingabo za Congo yafashe umupaka wa Kitagoma.

Ku ejo ku wa Mbere tariki ya 20 Kamena 2022, umupaka wa Kitagoma uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda , kuri ubu uri kugenzurwa na M23.

Mu mirwano yamaze amasaha agera kuri arindwi ihanganishije ingabo za FARDC zifatanyije n’ imitwe y’ inyeshyamba za RUD_ urunana na FPP , umutwe wa M23 wigambye gufata undi mupaka ukomege wa Kitagoma uherereye muri Gurupoma ya Binza Teritwari ya Rutschuru.

Umutwe wa M23 uvuga ko ibi bikorwa bya gisirikare byakozwe mu rwego rwo kwagura Akarere ibi bikaba byavuzwe na Major Willy Ngoma mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika.

Isoko y’amakuru ya Rwandatribune ikorera i Bunagana dukesha ino nkuru , ivuga ko muri uyu mujyi wa Bunagana abaturage batangiye gutahuka kandi barindiwe umutekano na M23.

Mu itangazo ryasohowe na Lt Gen. Costantin Ndima Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, rihamya ko umupaka wa Bunagana uri gukoreshwa na M23, yaba ibiro by’abinjira n’abasohoka n’indi mirimo ijyanye na gasutamo bityo akaba asaba abantu kudakoresha uwo mupaka ko kwaba ari ugutera inkunga umutwe w’iterabwoba.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro