Kyle Walker myugariro wa Manchester city yagaragaye mu kabari akorakora abagore

Myugariro Kyle Walker w’Ubwongereza akaba n’umukinnyi wa Man city yagaragaye mu kabari yasinze kandi asomana n’umugore utari uwe,hanyuma afatwa amashusho.

Amakuru dukesha ikinyamakuru the sun uyu mukinnyi wa Man City w’imyaka 32, yabyinanye n’uyu mugore w’abandi kandi afite uwo bashyingirawe nyuma yo kunywa agasinda bakagera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba ku cyumweru.

Uyu mukinnyi ashobora guhanwa azira imyitwarire mibi yagaragaje mu kabari.
Amashusho yabonywe n’ikinyamakuru The Sun yagaragaje uyu mukinnyi w’umupira w’umupira w’amaguru wari wasinze yambara ubusa imbere y’abantu.

 

 

Nyuma y’iminota,uyu myugariro w’Ubwongereza na Manchester City yongeye kubikora ari imbere y’abagore babiri batandukanye.

Videwo yerekana ko uyu se w’abana bane akora ku ibere ry’umwe mubakobwa arangije aranamusoma,ntaho umugore we agaragara muri iyi video

Iyi myitwarire ya Kyle Walker yo gusomana ndetse no gukorakora abagore kandi yubatse, yaje nyuma y’uko afashije Man City gutsinda Newcastle ibitego 2-0.

Nyuma y’uyu mukino,umutoza Pep Guardiola yahise aha abakinnyi ikiruhuko cy’iminsi ibiri.

Uyu myugariro yahise agikoresha ajya muri kabari ku cyumweru ari kumwe n’abagore babiri bafite imisatsi y’umuhondo n’abandi bagabo b’inshuti ze aho yaje kugaragara yasinze saa kumi n’imwe z’umugoroba.

The Sun ivuga ko uyu mukinnyi yabyinanye n’aba bakobwa ndetse ngo imyitwarire uyu mukinnyi yagaragaje ishobora gutuma afungwa imyaka ibiri.

Ubwo uyu mukinnyi yari asohotse mu kabari,yagiye atishyuye amapawundi 250 aragaruka ananirwa kwishyura n’imashini kubera ko yari yasinze birangira inshuti ye imufashije kwishyura.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda