Kwikomanga kugatuza kwa DRCongo niko kwatumye dushoza intambara. M23 yongeye kwigamba. Kurikira amakuru yiriwe avugwa !

Amakuru yacu yiriwe avugwa ku isi yose none kuwa 21 Nyakanga 2022 reka tuyahere hanze y’u Rwanda.tuze kuvuga mubiyaga bigari ndetse Tuyasoreze mu Rwanda. ntukajye wibagirwa kureba amakuru yiriwe avugwa hano.

Ukraine/Russia: u Burusiya bwarahiye ko bugiye gukora ibishoboka byose bukigiza kure ingabo za Ukraine. ni nyuma yaho izi ngabo zihawe ibikoresho bihambaye birimo imbunda zifite ubushobozi bwo kuba zarasa kure. aganira n’ibitangazamakuru byegamiye kuri leta y’u Burusiya, Lavro ministiri w’ububanyi n’amahanga w’uburusiya yatangaje ko intumbero z’iyintambara zari amajyaruguru ya Ukraine ariko bakaba bagiye gukora ibishoboka byose bakongera kwigiza kure izi ngabo. ibibyose yabitangaje nyuma yaho leta zunze ubumwe za America zitangaje ko zigiye izindi ntwaro zirasa kure igihugu cya Ukraine.

USA:Abagize ishyaka ry’abarepuburikani bamaze gushyikira itegeko ryemerera ababana bahuje ibitsina . muri leta zunze ubumwe za America, abaturage bamaze igihe basaba ko bahabwa uburenganzira bwo kuba baryamana bahuje ibitsina ndetse bakaba banakora ubukwe muburyo bwemewe n’amategeko. hari hashize igihe kinini kandi abaturage basaba leta kuba yatekereza kuri iki cyemezo none kera kabaye abagize ishyaka ry’abarepuburikani bamaze gutora iryo tegeko bemerera abantu ko bashobora kuba babana bahuje ibitsina. ibi kandi bibaye mugihe ishya ry’abademokarate bo bari bashyigikiye ibi kuva nambere ndetse bo bakaba batarumvaga impamvu abagize ishyaka ry’aba repuburikani batinze kumva ibi bibintu nubwo bose batahise babyumva kimwe.

Tchad: Leta y’ikigihugu yafatiye ibyemezo bikomeye abakobwa bakiri bato kubyerekeye gusohoka igihugu. mugihugu cya Tchad inteko ishingamategeko yatoye itegeko rikumira abakobwa bakiri bato kukuba basohoka igihugu ndetse batangaza ko uzabirengaho azahanishwa kwamburwa bimwe mubyangombwa. nubwo batakuyeho kuba umuntu yasohoka igihugu burundu, ariko bavuze ko kugirango umwana w’umukobwa ukiri muto azajya yemererwa kuba yasohoka igihugu mugihe yabanje kugaragaza ko yahawe uruhushya n’ababyeyi.benshi mubagize inama y’abali n’abategarugori muri ikigihugu bahise bamaganira kure iby’iki cyemezo bavugako gikubiyemo ivangura rikomeye ndetse basaba leta kuba yahindura iri tegeko.

Uganda: Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwagiranye amasezerano na President Museveni: Norbet Mao umunya politike wo muri Uganda wanitabiriye amatora ya Perezi akaba yarahanganye na Museveni, kurubu yamaze gusinyana amasezerano na Museveni mugihe nyamara aba badasanzwe bacana uwaka aho umwe ari mu ishyaka National Resistance Movement riri kubutegetsi hamwe n’ishyaka batavuga rumwe rya Democratic Party. ayamasezerano bise ay’ubufatanye kandi yongeye gutuma benshi batangaza ko uyu Mao usanzwe ayobora iri shyaka kuva muri 2010 yarasanzwe akorana na Museveni rwihishwa ariko nyamara uyumugabo akaba yaragiye agaragaza ubuhanga budasanzwe mumbwirwa ruhame yagiye agira. nubwo irishyaka ryagiye ryibasirwa cyane n’ibikorwa by’ivangura ndetse n’amacakubiri bikaza gutuma ntamwanya rikomeza kubona mu gihugu, kurubu abayoboke baryo barabona ari intambwe nziza itewe yo kuba irishyaka ryakongera kumenyekana.

DRCongo: abarwanyi ba M23 bongeye gutanga imbuzi kuri leta ya Felix Tshisekedi: Guhera murukera rwo kuri uyumunsi, leta ya Congo yakomeje kohereza ingabo zitandukanye ndetse no kwegeranya ibikoresho kugirango igabe ibitero bikomeye kubarwanyi ba M23. aba barwanyi bakimara kumva ibi bintu, batangaje ko kubwabo badafite ubwoba cyane ko ibyo bari kwitegura bari kubikora kuruhande rwabo ndetse bakaba batanazi icyo M23 ibahishiye. Majoro willy ngoma kandi yatangaje ko icyateye aba barwanyi kuba bakora ibyo bakoreye DR Congo, ngo nuko aba basirikare ba Leta ndetse na perezida Felix Antoine Tshisekedi bagiye bikomanga kugatuza maze bikaza kurakaza aba barwanyi ndetse bigatuma babarwanya bivuye inyuma.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro