Kwihangana byanze!Umuyobozi w’ ikigo gikomeye arashinjwa gukorera amahano umwana w’ imyaka 13

 

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kiricha mu Ntara ya Bomet muri Kenya amaze iminsi itatu yaraburiwe irengero nyuma y’uko bivuzwe ko yasambanyije umunyeshuri w’imyaka 13 wiga mu mwaka wa gatandatu mu cyumweru gishize, Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa polisi mu gace ka Sotik, Francis Ng’anga, ngo uyu ukekwaho icyaha yashutse uwo mwana amwinjiza mu biro bye saa kumi n’imwe z’umugoroba mu gihe abandi bana bari hanze mu murima.

Ng’anga yavuze ko abapolisi be bakomeje kujya kuri iryo shuri mu rwego rwo gukora iperereza k’ukekwaho icyaha ariko kuva icyo gihe akaba atarongeye kugaragara.Ati: “Niba ari umwere, agomba kugaruka agakora imirimo ashinzwe nk’uko bisanzwe. Turimo gukorana n’abashinzwe uburezi mu ntara kugira ngo badufashe kumenya aho aherereye.”

Ku wa gatatu, abanyeshuri basabwe kuguma mu rugo kugira ngo ababyeyi n’abashinzwe uburezi bashake igisubizo aho ababyeyi bakangishije ko biteguye gukura abana babo kuri iri shuri mu gihe ukekwaho icyaha yakwemererwa kongera kuriyobora.

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.