Kuki urukundo rufata uwari umugabo w’ ibigango rukamukubita rukamunoza kandi rutamukozeho? Inkuru ibabaje ya Shafi

 

 

Amagambo ashaririye yatangajwe n’ umugabo witwa Shafi ubwo yari yagiye iwabo mu birori by’ isabukuru y’ umubyeyi we ahahurira n’ umukobwa witwa Bella birangira bakundanye ariko ibyabaye byamukomerekeje umutima.

 

Icyo gihe yaje gutangaza amagambo ababaje agira ati” Ese urukundo kuki rubabaza rugafata uwari umugabo w’ ibigango rukamukubita rukamunoza kandi rutamukozeho?

Yongeraho ati” Burya Koko urukundo ni umwana w’ undi, burya urukundo ntirwizerwa ”

Aya magambo yatangajwe na Shafi ubwo yari avuye muri geraza agasanga umugore we n’ ibye byose byarimuwe baribagiwe ko yabayeho.

Ubwo yageraga mu rugo iwabo akahasanga umwari wari mwiza akamukunda, Shafi yahise amusaba ko bakora ubukwe nyuma amujyana mu Mujyi Aho yari atuye. Uyu mukobwa yagezeyo ari bwo bwa Mbere maze buri wese umukubise amaso akemeza ko Shafi yashatse neza kandi afite umugore mwiza.

Aba bombi inkuru yabo y’ urukundo yatangiye kujyenda izamo imbogamizi ubwo uyu mwari yatangiraga kujya mu busambanyi ,kugeza ubwo Shafi umugabo we yamufatiye mu cyuho kubera uburakari yagiza aza gukomeretsa uwo bari baryamanye.

Nta minota itambutse uwo mugore we yamuhamagarije Polisi, ako kanya Shafi bamutambikana uwo munsi, araburana arinda atsindwa umugore yakunze atamugezeho, arafungwa muri gereza amaramo imyaka 30 yarabuze umugore.

Agarutse asanga aho yari atuye nta na kimwe kihasigaye, yasanze umugore yaratwawe n’uwo baryamanaga, yarabyaye abaho nk’utarigeze undi mugabo yaramwibagiwe burundu.

Shafi yicaye ku muhanda afata ikaramu n’urupapuro atitaye ku bantu bamubonaga, yararize cyane maze arandika. Ati: “Naragukunze nguha byose none unsize hanze nyagirwa n’imvura, wansigiye aho koko ?

Nta nubwo wibuka urukundo nagukunze, nkukunda nkukuye mu cyaro iwanyu ndakuzana kugira ngo twubake urugo rwacu, uramfungisha undekeramo, ntiwansura, baragutwara none ngarutse nsanga nta n’urwara rwo kwishima wansigiye?”.

Mbese urukundo ni iki ? Warabyaye uratunga ariko uranyibagirwa, ibyari ibyanjye byose warabitwaye nta na kimwe wansigiye, sinzi uwo ndiwe kuko n’umwana wavugaga ko twabyaranye wamushakiye se.

Ndakwinginze, mpa aho ndambika umusaya kuko nshaje ariko nkaba nsazanye ubusa nyamara narakuzanye nzi ko uri muzima, burya uri inyamaswa. Nagusize mu nzu yanjye n’ibyanjye byose none warabitwaye. Mbaye uwa nde ?”.

Shafi, yasoje agira inama abasore yo gusubira kuri gakondo bakarambagirizwa n’iwabo aho guhurira mu muhanda bagahita bataha cyangwa bagakundana ku gitekerezo cyabo batagishije inama. Ati: “Iyo menya nkagisha inama Imana n’ababyeyi ahari simbanguye mu mwobo”.

Shafi ni izina twahimbye uba mu Mujyi washaririwe n’urukundo. Bella nawe ni izina twahaye umukobwa watengushye umukunzi we kandi yari yaramugiriye neza

Ese wowe umaze gusoma iyi nkuru ukuyemo iki?

Related posts

Ibyahishuwe byakwereka Umusore ko umukobwa ashaka ko bahana ibyishimo

Igihe umugabo atazi kubimukorera neza! Zimwe mu impamvu zituma umugore yima umugabo we

Ibyakuburira ko urukundo rwawe rurimo gushonga