Kubera kugira neza! Huye Umusore yaburiye ubuzima mu bwiherero agiye gukuramo urukweto rw’ umwana

 

Mu karere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu kagari ka Rango B ,mu Mudugudu Akabeza, umugabo yagiye kuzana urukweto rw’ umwana rwari waguye mu bwiherero butakoreshwaga ubundi ahita aburiramo ubuzima.

Byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukoboza 2024, nibwo iyi nkuru y’ inshamugongo yamenyekanye ko umugabo witwa Ndayisenga Jean Claude w’ imyaka 23 yagiye mu bwiherero kuzanamo urukweto umwana yari yatayemo nyuma yo kurakarirwa na nyina umubyara.

Ubwo uyu musore yari abonye nyina ubyara uwo mwana yari yarakaye cyane bitewe n’ urukweto uwo mwana yari yatayemo ,yahise ajya muri uwo mu musarane wa metero 15.

 

 

Uyu musore Ndayisenga Jean Claude usanzwe witwa Samson ,ubwo abaturage babonaga yatinze muri uwo musarane ngo kuko ubwo bwiherero yapfiriyemo ari we wabucukuye dore ko ari ko kazi yari asanzwe akora abifatanya no kuba umuzamu.

Abaturage nibwo bahise batabaza gusa biba iby’ ubusa kuko mugenzi we yagerageje kumukurikira ananirwa kumuvanamo bitewe nuko hari aho yagenze gaze imica intego.

Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi ryageze ahabereye iyi mpanuka, umurambo w’umusore uhita ukurwa mu bwiherero. Polisi igira inama abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bishyira mu kaga ubuzima bwabo.

Related posts

AGEZWEHO: Aba Dasso babiri bakomerekeye mu mpanuka y’ imodoka y’ Akarere ka Rusizi yari itwaye umurambo.

Hamenyekanye impamvu imirwano ya M23 na FRDC idateze guhosha mu mpera z’uku kwezi

Mu muco Nyarwanda kirazira! Ibyabaye ku mukobwa wafashe nyina arimo gutanga ibyishimo ku mugabo we