Umunyarwanda wese ukunda Ikipe y’ Igihugu y’ u Rwanda iyi nkuru iramushimishije.

 

Inkuru yashimishije Abanyarwanda, kuri ubu Ishyirahamwe ry’ Umupira w’ Amaguru Afurika ( CAF), ryamaze gutangaza ko u Rwanda ruzitabira iri rushanwa.

 

Ibi bije nyuma yuko ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2024, u Rwanda rusezereye Sudani y’ Epfo mu gushaka iteke yerekeze muri iri rushanwa.

U Rwanda rwasezereye Sudani y’ Epfo ku itegeko ry’igitego cyo hanze nyuma yo kunganya ibitego 4-4 mu mikino yombi.

Ubwo uyu mukino wari urangije , Abanyarwanda benshi bari bategereje igikurikira kubera uburyo bushya amakipe yo mo Karere ka Afurika y’Iburasirazuba azabona itike kubera ko iri rushanwa rizakirwa na Uganda, Tanzania na Kenya.

Iri rushanwa riteganyijwe tariki ya 1 kugeza 28 Gashyantare 2025, kuri ubu CAF yatangaje amakipe 10 amaze kubona itike yo kuzitabira iyi mikino, harimo Angola, Burkina Faso, Centrafrique, Guinea, Niger, Nigeria, u Rwanda, Sénégal, Sudan na Zambia. Aya yiyongeraho Maroc itaranyuze mu mikino y’amajonjora, yari kumwe na Tunisia na Libya zo zikuyemo.

 

Aya makipe yiyongeraho Kenya, Tanzania na Uganda, yose hamwe akaba 15 n’andi ane agomba kubona itike.Kuri iki Cyumweru, hateganyijwe imikino itanu nayo iratanga itike. Madagascar irakira Eswatini, Congo irakina na Guinée équatoriale.

Related posts

Byiringiro Lague mu nzira zerekeza mu ikipe ya Rayon Sports

Madjaliwa afite umupfumu umubuza gukina ngo atavunika! Perezida wa Rayon Sports

Amavubi nta mutoza afite, Torsten Frank ntakozwa ibyo kongera amasezerano?