Ku giciro cyagizwe ubwiru, Kiyovu Sports yamaze gusinyisha umusore wakiniraga APR FC Mugunga Yves

Ikipe ya Kiyovu sports yamaze gusinyisha umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi wakiniraga ikipe ya APR FC Mugunga Yves.

Mugunga w’imyaka 26 yasinyiye ikipe ya Kiyovu sports amasezerano y’imyaka 2. Uyu musore yarafite amasezerano y’umwaka umwe muri APR FC ariwo kiyovu Sports yishyuye APR FC ndetse ihita imuha n’undi iba ibiri.

Mugunga Yves yifuzwaga n’amakipe atandukanye harimo na As Kigali. Ndetse APR FC yashakaga no kumutiza mu ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs gusa uyu musore yanga kujya mu Ntara.

Uyu rutahizamu yinjiye muri Kiyovu Sports asanga abandi bakinnyi bashya barimo Niyonzima Olivier ‘Seif’ wari usoje amasezerano muri AS Kigali, Gakuru Matata yakuye muri Rutsiro FC, Myugariro Kazindu Guy Brian wavuye muri Gasogi United, Rutahizamu w’Umunye-Congo, Jérémie Basilua, Umunya-Angola utaha izamu, Fofo Cabungula, Rutahizamu w’Umunya-Liberia, Obediah Freeman, Abagande batatu, Kalumba Bryan, Mulumba Suleiman n’Umunyezamu Emmanuel Kalyowa.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda