Ku bantu bakunda gucika intege no kwiheba ,umuti ku bakunda kurya amashaza

 

Amashaza cyangwa ubushaza ni ikiribwa cy’ingirakamaro mu kurinda cyangwa kuvura indwara zitandukanye. Amashaza agizwe n’umugabane munini w’amazi hafi 80%. Amashaza afite ibyangombwa byinshi bikenura umubiri wacu harimo ibyitwa amido, isukari nke ya sakarose, amaremezo cyangwa poroteyine yo murwego rwo hejuru.

Kurya amashaza yatekanywe n’ibinyampeke byuzuzanya neza kandi bigakungahaza umubiri. Mu mashaza harimo vitamini B1,B2,B6 z’ingenzi cyane mugutuma umutima n’ubwonko bikora neza cyane.

Amashaza kandi arimo vitamine A na E ku bwinshi akagira akamaro kubijyanye n’ubuzima bw’imyororekere haba kubagabo cyangwa kubagore.

Amashaza atuma umwana uri munda agira kandi agakurana ubwonko bukora neza.

Amashaza arinda gucika intege no kwiheba.

Amashaza kandi afasha abarwaye Diyabete akoresheje ibyo bita amido akagabanya mu mubiri isukari ya girikoze buhorobuhoro.

Uretse ibyo amashaza ashobora gufasha kurinda amaso kwibasirwa n’uburwayi karande buyibasira.Ikindi amashaza afasha mu gikorwa cy’igogorwa no kurwanya ko igifu cyafatwa na Cancer.

 

 

Related posts

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo

Zari zarakuzengereje? Uko warwanya ishishi mu nzu yawe nonaha.

Inama ababyeyi bakurikiza bafite abana babyariye iwabo bikabatera kwiheba