Kongera inyama y’ ingurube mu ifunguro ryo ku ishuri bikomeje guteza sakwe sakwe ku mbuga nkoranyambaga

Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr. Olivier Kamana, yasabye abagabura inyama  ku mashuri kujya bibuka ko inyama y’ingurube na yo yakwifashishwa mu mafunguro ahabwa abanyeshuri, nk’ifunguro rikungahaye ku ntungamubiri ryarinda abana imirire mibi

Dr. Kamana yabivugiye mu Nteko rusange yahuje Ihuriro nyarwanda ry’aborozi b’ingurube, Rwanda Pig Farmers Association, yabereye mu Mujyi wa Kigali mu cyumweru gishize.

Iyo nkuru ikigera mu itangazamakuru yakurugutuye abantu benshi bananirwa kwifata, cyane ko uko iryo tungo rikundwa na bamwe ari na ko abandi barigize umuziro kubera imyemerere n’imyumvire ibatera kurishidikanyaho.

Ubusanzwe ingurube ni amatungo y’indyabyose amwe mu madini yita ikizira mu gihe umubare munini w’abatayiziririza bayivuga imyato bemeza ko ari ryo tungo rigira umuhore unurira (uryoshye), woroshye kandi ukungahaye mu ntungamubiri.

Umwe mu baturage b’i Kigali usengera mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, yabwiye Imvaho Nshya ati: “Kuri njye icyo gitekerezo ncyumva nahagaritse umutima kuko abana bacu twohereza ku mashuri bazajya bagaruka batakiri uko twabohereje kuko kurya inyama y’ingurube binyuranye na gahunda y’Imana.”

Undi wavuganye n’Imvaho Nshya usengera mu idini ya Isilamu yirinze kugira byinshi atangaza kuri iyo ngingo, gusa ahishura ko ingurube ari itungo ry’ikizira ku buryo n’abana babo batakwemera kurirya.

Ati: “Ubundi ingurube tuyita ‘haram’ uretse no kuyirya ntabwo dushobora no kuyorora. Birashoboka ko umwana wanjye ashobora kuyigaburirwa atabizi ariko yabibwiwe nyiyayikoza mu kanwa.”

Hari n’abandi benshi badafite impungenge ku ngurube ubwayo ariko bakazigira ku buryo amashuri yajya atunganya izo nyama zisabwa guteguranwa ubwitonzi kugira ngo zidateza ibindi bibazo bishingiye ku kuzitegura nabi.

Impuguke mu buvuzi zivuga ko imwe mu ngorane zikomeye ziterwa no kurya inyama z’ingurube zidatunganyijwe uko bikwiye harimo kurwara inzoka ya “taenia” ishobora kurenga umuntu akaba yarwara n’igicuri.

Dr. Kamana yavuze ko ingurube zoroshye kororwa, kandi ko inyama zazo zikungahaye ku ntungamubiri zikaba zishobora no kwifashishwa mu kurwanya imirire mibi, ndetse zikaba zanakoreshwa muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri, kuko ihendutse kurusha inyama z’inka n’iz’inkoko.

Avuga ko ubworozi bw’ingurube bugenda butera imbere, ariko hakiri ikibazo cy’uko hari aborozi b’ingurube bataramenya ‘uburyo bwiza’ bwo korora.

Indi mbogamizi igihangayikishije ngo ni uko ingurube zirya ibiribwa bisanzwe biribwa n’abantu, bityo ugasanga abantu n’amatungo babicuranwa.

Dr Olivier Kamana avuga ko, kuri iyi ngingo,  Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo gutangira kureba ibindi biribwa byajya bihabwa amatungo ariko bikaba ari ibiribwa bitaribwa n’abantu.

Yatanze urugero rw’inigwahabiri zikungahaye ku byubaka umubiri (proteins).

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro Nyarwanda ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda Jean Claude Shirimpumu, avuga ko ingurube ari itungo ryitezweho kuzagirira akamaro Abanyarwanda cyane cyane ko ngo 48% by’inyama Abanyarwanda bazakenera mu myaka iri imbere, zizaba ari iz’ingurube.

Avuga ko bitanga umukoro wo korora ingurube zifite amaraso atanga icyororo kiza, zirya neza kandi zivurwa neza.kuri iyi ngingo ariko, avuga ko ikibazo ari uko ibiribwa ari bike kandi bikaba bidafite ubuziranenge.

Shirimpumu yasabye ko hazarebwa uburyo hashyirwaho Banki y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo ijye iha aborozi inguzanyo zifite inyungu ‘idakanganye’.

Kuri iyi ngingo, we na bagenzi be basubijwe ko bigoye kubera ko bisaba amafaranga menshi kandi ibyorezo byibasira amatungo bikaba bishobora kongera ibyago byo guhomba.

Akamaro k’ingurube mu Rwanda rw’ejo hazaza, nkuko mu igenamigambi rya Guverinoma y’u Rwanda, byaremejwe ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba barya inyama z’ingurube n’inkoko kurusha iz’andi matungo yose.

Inka zaziba ari izo gutanga umukamo gusa, muri iri igenamigambi rivuga ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba bagera kuri miliyoni 22 kandi ngo bazaba bafite amikoro ahagije azatuma buri Munyarwanda yinjiza amadolari y’Amerika 12,000 ku mwaka; ni ukuvuga miliyoni zirenga 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kubera ko ubutaka bwo guturaho buzaba ari buto, ubworozi buzakorwa muri kiriya gihe buzaba ari ubw’amatungo atarisha cyane kandi ayo ni ingurube n’inkoko.

Kubera iyi mpamvu, aborozi b’ingurube basabwe gutangira gukora ubworozi buzabafasha kubona umusaruro uhagije bagahaza isoko ry’u Rwanda no hakurya yarwo.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro