Kongera gukora ibyaha bitewe nibyo avuga, Karasira Aimable arota arikwicwa

 

Karasira Aimable yabwiye urukiko ko afite ubwoba bwo kongera kugwa mucyaha bitewe nibyo akunze kuvuka, asaba ko yavuzwa.

Uyu mugabo uzwi nka Prof. Nigga uri kuburana ibyaha bifitanye isano no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, yongeye kwitaba urukiko rwitwa urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga mpanabyaha ruri I Nyanza, yikomye ubuyobozi bwa gereza afungiwemo.

Mu rukiko umucamanza yabanje gusoma raporo yakozwe na Docteur Schadrack Ntirenganya, Docteur Charles Mudenge na Docteur Xavier Butoto bavuga ko basuzumye Karasira Uzaramba Aimable.

Raporo yakozwe naba docteur batatu basuzumye Karasira barimo Schadrack Ntirenganya, Charles Mudenge, na Xavier Butoto, yasomwe n’umucamanza igaragaza ko Karasira Aimable arwaye indwara zitandukanye zirimo n’izatewe ningaruka zo kubura ababyeyi be mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ariko akaba ari uburwayi butamubuza gutekereza neza.

Nyuma y’isomwa ryiyo raporo Karasira Aimable yamanitse ukuboko ashaka Kugira icyo avuga maze ahabwa ijambo ati “Maze iminsi ndwaye, simeze neza nakoze imyanzuro ubuyobozi bwa gereza bwanga kuyishyira muri system, nanditse imyanzuro bayiha abaganga aho kuyishyira muri system”

Sibyo gusa Yavuze ahubwo yakomeje avuga ko iburanishwa ry’ubushize atanze kuryitabira ahubwo ari gereza yabigizemo uruhare ubwo yamubeshyaga ko imujyana kwa muganga. Urukiko rumubajije niba yemeranya nabunganizi be avugako atemeranya nabo neza kuko nahabwa igihano ariwe uzagikora ko ataribo bazagikora akaba ashaka Kugira icyo yongeraho mumyanzuro yabo.

Inkuru mu mashusho

Abajijwe niba imyanzuro abunganizi be batanze barayiganiriyeho asubiza agira ati “Ku bijyanye n’uburwayi bwanjye bwo mu mutwe ninjye wo kubyivugira kuko ni njye urwaye, niyo napfa ariko bagenzi banjye byibura mbasezere, nakoze imyanzuro nyiha gereza ntiyayishyira muri system.”

Abajijwe ibimenyetso byibyo avuga asubizako abo yabihaye aribo babifite.

Karasira avugako abe bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994

Karasira ati “Maze iminsi ndota nicwa, ndota pfa kenshi buri gihe nicwa, niyo Perezida Kagame yaba ari hano nabivuga, gusa iyo mbibwiye ubuyobozi bwa gereza bumbwira ko ndi guteta!” yongeraho ati “Icyo mbwira urukiko ndashaka kwandika ubuzima bwanjye, nkakora imyanzuro nkayishyira muri system nayisinyeho.”

Umwunganizi Me Gatera Gashabana avugako ibijyanye n’imyanzuro Karasira avuga yayigejeje Ku bavoka be ubwo bamusuraga,ati “Iyo myanzuro yatubwiye ko yahaye gereza n’ubu ntiturayibona muri system, nk’urukiko turarusaba ko rutegeka gereza rugashyirwa uwo mwanzuro yahawe na Karasira maze ugashyirwa muri system.”

Urukiko rwamubajije icyo ruri bushingireho, Me Gatera na we ati “Ntibyadutangaza iyo ari ikibazo kireba Karasira ibye byose barabidutwara bakadusaka twe nk’abavoka kandi Karasira afite uburenganzira ko na we hari ibyo yakongeramo, bityo Karasira ahabwe ubutabera buboneye.”

Umwe mubunganira Karasira yavuzeko adashobora kwandika Ibintu byose abimuhe kuko haribyo aha gereza ikabishyira muri system ati “Ibintu Karasira avuga nanjye sinabisubiramo kuva na mbere ntangira kumwunganira namubujije kuvuga Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu rukiko, kuko nta kibazo bafitanye ariko yarananiye aranga akamuvuga.”

Karasira we avugako ahora amurota buri joro Kandi ko umwunganira nta bubasha afite bwo kugenga inzozi ze.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Karasira yashoboraga guhura n’abunganizi be muri gereza  bakandika imyanzuro binagendanye ko abavoka badakumirwa, kuba rero bari kuvuga ibyo tutabona ni imico idakwiye yo gutinza urubanza.”
Ibi yabivuze ashaka kugaragaza ko batashingira kubintu biragaragara kuko niba yaratanze iyo myanzuro kuri gereza ikaba itari kugaragara ko bayifashe nkidahari.

Uruhande rwa Karasira buvugako abavoka bakumirwa kandi bidakwiye.
Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko kuba abavoka bakumirwa ibyo bitabaho, ko ntabyo bazi. Ati “Gereza nk’urwego rwa Leta dukorana ibyo baruvuzeho ntabihaba, niba ari ugusakwa nta we udasakwa kuko ari mu rwego rw’umutekano, nta gitangaza.  Gusa Karasira amagambo avuga yarenze umurongo ntibikwiye.”

Uruhande rwa Karasira rwasubiranye umwanya

Me Gatera wabanje gufata umwanya yavuze ko badashaka gutinza urubanza.

Ati “Ikidushishikaje ni iriya raporo iminota mirongo itatu kuri twe ntihagije kugira ngo haboneke igihe cyo kiyitegura.”

Me Gatera akomeza avuga ko kuba Karasira arenga umurongo biterwa n’uko urubanza rwe rwihariye kuko ngo arwaye, ari nayo mpamvu asuzumwa mu bihe bitandukanye.

Karasira we ati “Njye nabaye umurezi, nanjye gutandukira simbishyigikiye gusa ubanza ndikuburana n’icyishi, mfite ubwoba ko nzongera nkakora ibindi byaha mu magambo, nkeneye kuvuzwa. Gukorera imyanzuro muri gereza byo ntibishoka nzi kwandika mureke iyo myanzuro nyikorere aha!”

Urukiko rwafashe icyemezo ko rukwiye guha umwanya Karasira agakora imyanzuro kuri raporo y’abaganga bamusuzumye, kandi akaba yayikorera aho ashaka haba mu igororero (gereza) cyangwa yanayikorera mu rukiko.

Urubanza ruzasubukurwa taliki ya 26/07/2023.

Ivomo: Umuseke.rw

 

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro