Kiyovu Sports abakinnyi banze kwitabira imyitozo mu gihe imanza zikomeje kuba nyinshi, bishobora gutuma bigorana gutangira shampiyona

Abakinnyi ba Kiyovu Sports banze kwitabira imyitozo ya mbere itegura igice cya kabiri cya Shampiyona, ari nako imanza zikomeje kuba urudaca muri iyi kipe.

Kiyovu Sports yugarijwe n’ubukene bukabije kugeza n’aho abakinnyi bayo binubira kwitabira imyitozo, dore ko imyitozo ya mbere yitabiriwe n’abakinnyi 4.

Mu bakinnyi babashije kuza mu myitozo harimo Nizigiyimana Karim Mackenzi na kapiteni Niyonzima Olivier ‘Seif’ ndetse n’abandi babiri batabona umwanya uhoraho wo gukina.

Umuyobozi w’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sport, Minani Hemed aherutse gutanga impuruza avuga ko iyi kipe ishobora kudakina imikino yo kwishyura muri Shampiyona kubera ikibazo cy’ubukene buyugarije.

Kugeza magingo aya abakinnyi b’iyi kipe batazira ‘Urucaca’ banze kwitabira imyitozo, aho bahamya ko bazagaruka ari uko bahawe amafaranga baberewemo.

Si ubwa mbere muri uyu mwaka w’imikino 2023-2024 abakinnyi bagaragaje ko batanyuzwe n’uburyo iyi kipe ibafata, dore ko tariki ya 1 Ukuboza 2023 abakinnyi ba Kiyovu Sports bari babwiye umutoza ko batazigera bakina na APR FC mu gihe badahembwe nibura umushara w’Ukwezi kumwe, mu mezi atatu bari baberewemo

Ku rundi ruhande, Ndorimana Jean François Régis ’Général’, usanzwe uyobora Kiyovu Sport yahamagajwe na FERWAFA uyu munsi tariki 4 Mutarama 2024, nyuma yo kuregwa na Mvukiyehe Juvénal aho yamushinje uruhare mu kuroga iyi kipe yayoboraga.

Na none kandi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahamagaje Visi Perezida wa Kiyovu Sports Mbonyumuvunyi Abdul Karim, kugira ngo yibisobanure ku cyaha cy’uburiganya yarezwemo na Mvukiyehe Juvénal, wahoze ayobora Kiyovu Sports Ltd, umushinja kumwishyura sheki itazigamiye ya miliyoni 61 Frw.

Mu gihe na Mugunga Yves akomeje gusaba muri FERWAFA ko bamukiranura na Kiyovu Sports yanze kumwishyura akaba ashaka ko batandukana.

Ibi byose n’ibibazo by’uruhuhuri biri guhurira kuri Kiyovu Sports, bigatuma itabasha no guha ibyibanze abakinnyi kugira ngo bakomeze akazi kabo mu buryo bwiza kandi buboroheye.

Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru w’u Rwanda, babona ko ibibazo by’iyi kipe bishobora kuzakemurwa nk’uko ibya mukeba Rayon Sports byakemuwe, aho bitabaje Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere ‘RGB’ kugira ngo ibafashe kumvikana.

Kiyovu Sport izatangira igice cya kabiri cya Shampiyona tariki 14 Mutarama 2024 isura Muhazi United.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda