Kirehe:Abaturage bakomeje kubeshywa n’ubuyobozi.

Hari bamwe mu baturage batujwe mu mudugudu rusange wa Cyambwe mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, bibaza impamvu bamwe muri bo bahawe ibyangombwa by’a batujwe, abandi ntibabihabwe.

Aba baturage batujwe muri uyu mudugudu wa Cyambwe muri Gashyantare umwaka ushize wa 2023, nk’uko babivuga ko nta burenganzira bafite ku nzu batujwemo nyuma yo gukurwa mu manegeka n’ahakorewe imishinga y’ubuhinzi.

Bavuga ko nyuma yo gutuzwa muri uyu mudugudu, bamwe muri bo bahise bahabwa ibyangombwa by’inzu, mu gihe abandi bategereje bagaheba, none umwaka ukaba ugiye kuzura barategereje bagaheba.

Umwe yagize ati “Nagiye kureba icyangombwa cy’inzu, bahamagara abandi ndibura. Maze kwibura ngira ngo wenda bizaza none abandi barabibonye, twe twabaza ngo bizaza.”

Mugenzi we na we yagize ati “Twarategereje ngo bizaza ntitwabibona. Niyandikishije inshuro eshatu n’ubu ntabwo twari twabibona.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste yabwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko abatarahabwa ibyangombwa hari ibyo basanze batujuje.

Ati “Icya mbere ni uko abatarahawe ibyangombwa ni uko hari ibyo batujuje kandi tubiziranyeho kuko twarabasuye umuntu tugenda tumubwira ibyo atujuje. Rero biba ari nk’irangamuntu n’ibindi.”

Uyu muyobozi avuga ko bari gufasha aba baturage kugira ngo buzuze ibyo baburaga, bityo babone ibyangombwa by’inzu batujwemo.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com/Kirehe.

Related posts

Gisagara: Abaturage barishimira umuyoboro w’amazi meza bubakiwe

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.