Kirehe: Abaturage barasaba kubakirwa isoko bakareka kunyagirwa

 

Abarema n’abacururiza mu isoko rya Nyakarambi mu karere ka Kirehe barasaba ko bakubakirwa isoko bakareka kunyagirwa.

Bavuga ko mu gihe cy’imvura ntawatinyuka kuza muri iri soko ritubakiwe ngo kuko baba banyagirwa bagasaba ko ikifuzo cyabo cyakumvikana bakava muri ubu bwigunge bwo kunyagirwa.

Bati: “Iri soko riremwa n’abantu baturutse hirya no hino,mu gihe cy’imvura ntiwabona uko uza kurihahiramo kuko wanyagirwa ndetse n’abacuruzi ubwabo bahita bazinga ibintu byabo.Icyo twasaba ni uko twubakirwa isoko tukareka kunyagirwa.Ibaze kuza guhaha bigakorwa imvura ikuriho,ntabwo biba byoroshye.Mu tundi turere tubona bubakirwa amasoko,twebwe ni iki cyabuze ngo turibone?”

Abacururiza muri iri soko bavuga ko iyo imvura iguye bibasaba kwanura ibicuruzwa byabo kugira ngo bitanyagirwa.

Bagize bati:”Uraza uje gucuruza,ubwo iyo iguye(imvura) uranura ukabibika.Noneho mu gihe cy’izuba bwo usanga ibintu byose byahindutse umukungugu cyangwa ivumbi.Badufashije rwose tukabona isoko byadufasha.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Rangira Bruno, avuga ko bisaba kubona ingengo y’imari rikabona kubakwa.

Yagize ati:”Ubundi kubaka isoko biri muri gahunda,icya mbere ni ukubanza gukora inyigo,icya kabiri ugashakisha ingengo y’imari kugira ngo ryubakwe.”

Uyu muyobozi yongeye ho ko ari ikibazo bagejejweho n’abaturage bityo hari intambwe iri guterwa.

Yagize ati:”Twagifashe mu byifuzo abaturage baduhaye,kandi turimo turagikoraho nk’akarere nibura mu ngengo y’imari y’umwaka utaha nibura tube dukoze inyigo dutere intambwe dushaka n’amafaranga kugira ngo isoko ryubakwe.”

Uretse iri soko rya Nyakarambi ubona rikenewe kubakwa kuko riremera mu mbuga,hari n’isoko rya Nyarubuye na ryo ryo muri aka karere ka Kirehe rikenewe kubakwa ibizasaba ingengo y’imari ndende mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’amasoko atubatse.

Jean Damascene IRADUKUNDA Kglnews Nyakarambi mu karere ka Kirehe

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame