Kirehe: Abaturage barasaba gutunganyirizwa umuhanda ugana mu nkambi ya Mahama

 

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kirehe barasaba ko batunganyirizwa umuhanda ugana ku nkambi ya Mahama kuko wangiritse.

Aba baturage baganiriye na kglnews.com bavuga ko ibinyabiziga kugendamo bigoranye ngo bityo rero baramutse bawukorewe byafasha abawukoresha kwihutisha iterambere.

Habanabakize Thomas yagize ati:”Urabona kuva hano werekeza hariya mu nkambi biragoranye kuko uyu muhanda wangiritse,baramutse bawudusaniye byadufasha mu kwiteza imbere.”

Undi nawe yagize ati:”Uyu muhanda bigeze kutwemerera kuwukora turategereza turaheba,gusa namwe nk’abanyamakuru uko mubibona warangiritse,nta moto yajya mu nkambi.Nukuri ubuyobozi bwacu bwiza budufashije bukawukora byadufasha.Imihahiranire nyine iragoranye.”

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Rangira Bruno avuga ko kuba uyu muhanda warangiritse bizwi Kandi ko hari gahunda yo kuwukora.

Yagize ati:”Icyo nakubwira,ni byo koko uriya muhanda ntabwo ukoze neza warangiritse,ariko hari gahunda zo kuwukora mu byiciro bibiri.Ubundi uteganywa kuzashyirwamo kaburimbo ariko ingengo y’imari yari itaraboneka kuko inyigo yo yashojwe.

Uyu muyobozi akomeza avuga uko uyu muhanda uzubakwa.

Yagize ati:”Kuri ubu turimo turakorana na MINEMA kubera ko aribo bakurikirana inkambi kugira ngo turebe ingengo y’imari.”

Yakomeje avuga ko hari icyo bagiye kuba bakoze kugira ngo umuhanda ube nyabagendwa.

Ati:”Gahunda dufite guhera mu kwezi gutaha kwa kabiri imvura isa nkaho igabanutse turashaka kugira turebe uko tuyobora amazi,tugashyiramo laterite n’amabuye kugira ngo ube nyabagendwa ariko dutegereje ko uzakorwa mu gihe kirambye mu rwego rwa kaburimbo.”

Uretse kuba akarere ka Kirehe gateganya kubaka uyu muhanda ugana mu nkambi icumbikiwemo impunzi ya Mahama,hateganywa no kuzubakwa amasoko ya Gatore,Gahara,na Ngando.

Jean Damascene Iradukunda/kglnews.com I Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda