Kimisagara,umugabo bamukanze ubugabo nyuma yo kwigira umuteka mutwe yitwaza inzara y’ikigali.

Umugabo uvuka mu Karere ka Rulindo yafatiwe mu Kagari ka Katabaro mu Murenge wa Kimisagara arimo gutekera umutwe umugore ufite ubumuga bwo kutabona, ahanishwa gukandwa ubugabo.

Amakuru twahawe n’abari bahari, ngo umugore ufite ubumuga bwo kutabona yari afite amafaranga ibihumbi bitanu, ashaka kuyavunjisha aho yarari kubaririza aho yavunjisha aba ahuye n’umuteka mutwe.

Mu bwenge bwinshi Uwo mugabo yarabyemeye ariko atanga amafaranga atuzuye. Ufite ubumuga bwo kutabona yayakozeho yumva ntibihura n’ayo atanze, yitabaza abantu bari aho bavumburaga ko uwo mugabo yakoze amanyanga agatanga amafaranga atuzuye.

Abagabo babiri bari bahari bahise bafata uwo mugabo, bamwambura amafaranga ibihumbi ibitanu yari amaze kwaka uwo mugore.

Nkuko bisobanurwa neza kumbuga nkoranyambaga Ibihano ntibyarangiriye aho kuko banamukanze ubugabo nka gasopo ngo atazongera gukora amakosa nk’ayo, nubwo icyo gihano kitemewe mu mategeko.

Uwitwa Biziyaremye Flavien uri mu bakandaga ubugabo yagize ati “ Umuhemu nk’uyu wiba impumyi nta kindi wamuhanisha uretse kumuha igihano nk’iki, urebe ko azongera kwiba.”

Yakomeje avuga ko atari inshuro ya mbere uyu mugabo wari wibye impumyi afatirwa mu cyuho ari gutuburira abaturage.

Abagore bari bahari bamusabiye imbabazi bahita bamurekura. Ukekwaho amanyanga we yireguye avuga ko yabitewe n’inzara y’ikigali.

Related posts

Gisagara: Abagabo basambanya abana b’abakobwa baraburirwa.

Burya kugona bifite aho bituruka! Aka ko mwari mwarakamenye,agapfundikiye gatera amatsiko

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo