Kigali:Menya inzira y’umusaraba abakobwa bagera kuri 3 banyuzemo ubwo bashakaga kwicwa na Kazungu ukurikiranyweho kwica abantu akabashyingura mu nzu ariko Imana igakinga akaboko.

 

Kuri uyu wa kabiri tariki 5 Nzeri 2023 nibwo mu mujyi wa Kigali hamenyekanye  inkuru mbi cyane y’akababaro ubwo abagenzacyaha bavumburaga imirambo ishyinguye mu rwobo rucukuye aho uwitwa Kazungu yakodeshaga. Gusa amezi make mbere y’uko inzego z’umutekano zivumbura ko Kazungu Denis yicaga abakobwa akabashyingura mu rugo rwe hari abaturanyi bari barabonye ibimenyetso byinshi byerekanaga ko uyu mugabo ashobora kuba akora amabi.

Inkuru Mu mashusho

 

Nyuma y’uko abaturage bumvise iyo nkuru mbi abantu mu bice bitandukanye by’igihugu bahinze umushyitsi, abantu batangira kwibaza ibibazo by’ukuntu Kazungu yashoboye kwica abo bantu bose nta muntu n’umwe ubimenye ndetse bakanibaza impamvu yaba yaramuteye gukora ibyo bikorwa, niba yaba afite abafatanyacyaha bakoranaga ndetse n’ibindi.

Uyu Kazungu akaba nta baturanyi ba hafi yari afite, abatuye hafi ye bari muri metero 100, hazengurutswe n’ibiti by’imiyenzi kuburyo inzu abamo ifite uburinzi buhagije mu kuba yonyine, utirengagije ko yangaga abashyitsi, uretse abagore bazaga iwe nijoro gusa bazanye na we bavanye mu kabari inshuro nyinshi kandi.

Gusa abenshi mu bakobwa bazanaga na we mu rugo iwe bakekwagaho gusa kuba bakora umwuga w’uburaya ‘Indaya’ kubw’ibyo abaturage ntabwo bigeze bashaka kugira icyo bakora n’igihe bigeze babona ko muri urwo rugo habaye ihohoterwa.

Gusa umunsi umwe umuturanyi wa Kazungu witwa Irene Mukasine, yavuze ko mu mezi abiri ashize, yagize ubwoba ubwo mu nzu ya Kazungu hasohokagamo umukobwa wambaye ubusa, umukobwa ukiri muto mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Uyu mukobwa ibirenge bye n’amaboko byasaga nk’aho byahoze biziritse imigozi, ariko yaje gushobora gucika asigarana ibikomere aho yari aziritse. Uyu mukobwa yasakuje n’ijwi ryo hejuru cyane asaba Mukasine ‘kumuhisha kubera ko yari agiye kwicwa.’

Uyu Mukasine kandi yagize ati “Nkimubona nagize ngo mbonye idayimoni, nagize ubwoba bwinshi, nahise nsohoka mu nzu ngo ndebe ikiri kumwirukansa niko kubona Kazungu aza yamukurikiye, Kazungu amaze kutubona, arahindukira agenda yerekeza ku muhanda.”

Ibi bikimara kuba uyu Mukasine ndetse  n’abandi baturanyi bahise babwira Mutwarasibo ibyabaye, ariko ikibazo agica amazi avuga ko ‘Ari intonganya zabaye hagati ya Kazungu n’indaya ye’.

Gusa nihaciye kabiri undi mukobwa na we wazanye na Kazungu yagize ikibazo, nawe aza gucika nk’uwa mbere yiruka agana mu baturanyi.

Uyu mugore watanze ubuhamya kandi yagize ati “Uwo mukobwa yavuze ko Kazungu yamwambuye mu gitondo kuko bari bararanye, amutunga ikaramu mu ijosi amusaba kumuha umubare w’ibanga wa terefone ye na Mobile Money, isura ye yari iriho ibikomere, byaragaragaraga ko yakubiswe na Kazungu, icyo gihe twatanze ikibazo nanone, ariko nabwo duhabwa igisubizo kimwe, ko Kazungu yatonganye n’indaya ye.”

Undi mukobwa wa nyuma wacitse Kazungu kandi byabaye mu byumweru bibiri bishize, icyakora aho bitandukaniye na babiri babanje gutoroka Kazungu mbere, we ntabwo yashoboraga gutoroka ngo ave mu nzu ku giti cye, ahubwo we yasakurije mu nzu n’induru nyinshi kugira ngo abaturanyi babashe kuba bamwumva.

Uyu Mukasine yagize ati “Twumvise asakuza tujya kuri iyi nzu, duhamagara Kazungu ngo afungure, asohoka aririmba indirimbo yo guhimbaza Imana mu giswahili, nkeka ko yashakaga kutujijisha kugira ngo atwereke ko nta kibi arimo, twamuhatirije gufungura ariko aranga.”

Nyuma y’ibyo kandi yakomeje avuga ko bamaze kubona ko Kazungu yanze kubumva, bafashe umwanzuro wo gutera amabuye ku nzu ye hejuru ku mabati, abonye bimeze gutyo yabonye ko abaturanyi bamaramaje ahitamo kureka umukobwa, wasohotse na we anyuze mu gikari yiruka. Kuri iyi nshuro babimenyesheje polisi, icyakora polisi yasabye ko inzego z’ibanze zandika raporo ko Kazungu ari ikibazo muri aka gace.

Abaturanyi b’uyu Kazungu biganjemo abagore ubwo begeraga mutwarasibo bakabimubwira, nabyo yabiciye amazi. Uyu muturanyi we yagize ati “Si n’ukubeshya batubwiye kurekera aho kwitwaraho umwikomo Kazungu, ariko ntabwo abayobozi ari uko bakabwiye abaturage ahubwo baba bagomba kutwumva gusa baradusuzuguye, nyamara twe twari dufite ukuri.”

 

Related posts

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.