Mu Mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y’ umugore wo mu Mudugudu wa Riyenzi mu Kagari ka Nyarurama, mu Murenge wa Nyamirambo , wo mu Karere ka Nyarugenge wafashwe ubwo yari amaze guteragura umugabo we ibyuma agera naho amuvanamo amaso amuziza ko yamwanduje agakoko gatera Sida.
Amakuru yatanzwe n’ abaturanyi b’ uyu muryango bavuga ko aba bombi bakunze kugira amakimbirane ariko bakundaga kuyagira ahanini nijoro nabwo bakabigira nk’ abantu bafite ikibazo cyo mu mutwe cyane cyane iyo babaga banyoye ku nzoga.
Umwe mu baganiriye n’ umunyamakuru yagize ati“ Ubundi ibi njye mbyumva ni ubwa kabiri, ubundi baraye batongana, umwe avuga ngo wanteye Sida n’ ibindi byinshi , ariko ibyo bakundaga kubigira nijoro ariko bakabigira nk’ abantu bafite akantu mu mutwe banyoye bombi”.
Umugabo akimara kuvuga ibyo, abaturage babwiye umunyamakuru wa BTN ko umugore we yahise amufata amuteragura ibipfunsi amutura hasi, arangije aramwegura amwambura umwana yari afite amwinjiza mu nzu afunga urugi, ubundi si ukumuhata ibyuma yivayo umugabo ari ko aririra mu nzu atabaza abantu ntibamenye ibirimo kumubaho urwego bigezeho.
Umugore ngo mbere yo gutera umugabo we ibyuma yabanje guserera n’umukecuru baturanye yenda nawe kumutera icyuma, umugabo aramubuza bazira ko uwo mukecuru amubajije niba iyo nzu batangiye gutonganiramo bari bunayiraremo.
Imbangukiragutabara yahise ihamagarwa ngo ize itware kwa muganga uwo mugabo ariko abaturage bafite ubwoba ko ashobora kuhasiga ubuzima kuko yari yakomeretse cyane.
Abaturage bavuga kandi ko uwo mugore yari asanzwe asuzuguza umugabo we, kugera naho yajyaga amupfukamisha mu ruhame abantu bagasanga harimo n’ihohoterwa rikorerwa uwo mugabo.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamirambo iyi nsanganya yabereyemo ntibwabonetse ngo bugaragaze ikigiye gukorwa ku ngo zaba zirimo andi makimbirane nkayo.