Ese kuba Rayon Sport idatangaza abakinnyi yasinyishije byaba bihuriye he n’ingamba ifite umwaka utaha w’imikino? ngiyi impamvu nyamukuru ituma ubuyobozi businyisha abakinnyi ariko ntibitangazwe.

Ese kuba Rayon Sport idatangaza abakinnyi yasinyishije byaba bihuriye he n’ingamba ifite umwaka utaha w’imikino? ngiyi impamvu nyamukuru ituma ubuyobozi businyisha abakinnyi ariko ntibitangazwe.

Ikipe ya Rayon Sport nkuko tubizi twese ndetse tubyemera niyo kipe yambere mu Rwanda ifite abafana benshi.ibi ni imwe mumpamvu yambere ikomeye ituma umuntu wese amenya ibiyiberamo kuberako nkuko tubizi, ibanga ryitwa ibanga kuko riri hagati y’abantu ba2 ariko ibyo ntabwo byashoboka muri iyikipe yambara ubururu n;umweru kuberako ari ikipe ikunzwe cyane mu Rwanda arinabyo bituma ikiyibayemo cyose kijya hanze muburyo bworoshye ariko cyane cyane nko mubihe nkibi byo kugura no kugurisha abakinnyi.

Wakwibaza ngo byaba bishyirwa hanze nande, ese yaba ari ubuyobozi buhindukira bukivamo cyangwa byaba bigenda gute? ikipe ya Rayon Sport ikundwa na benshi twese turabizi. kuba ikundwa na benshi bituma abakozi bayo baba abakinnyi cyangwa abayobozi baba bazwi nabantu benshi cyane cyane abakunzi b’ikipe, iyo rero hagize ubona ubona umuyobozi aganira nundi mukinnyi mushya,umutoza cg se bakaba babona umukinnyi wa Rayon Sport aganira nabandi niho hahita haturuka kugenda bivugwa gutyo gutyo inkuru ikaba kimomo.

Kurubu havuzwe abakinnyi ndetse hanavugwa n’umutoza ndetse nabanyirubwite(Abakinnyi ndetse n’abatoza) bumvikanye mu itangaza makuru koko bavuga ko bamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sport. ibi byatumye benshi mubakunzi ba Rayon Sport bibaza icyaba gitera ubuyobozi kuba bwasinyishisha ariko nyamara ntibutangarize abakunzi b’iyikipe cyane ko ari nabenshi cyane, ariko niyo mpamvu twafashe uyumwanya kugirango usobanukirwe.

Nubwo mubihe byashize ikipe yabaga yatangaje ko yasinyishije umukinnyi, ariko igihe cyaragerag hagategurwa umunsi maze ikipe ikereka abakunzi bayo abakinnyi basinye ariko babaga babazi.kurubu rero siko bimeze kuko nkuko bitangazwa n’ubuyobozi, abakinnyi bazasinyisha bazategura umunsi wo kubereka abafana ndetse ibyo birori bikaba bizishyuzwa . kuba rero iyikipe idatangaza abakinnyi yaguze nuko mubyukuri yifuza gutera abafana bayo amatsiko maze kumunsi izerekaniraho abakinnyi bashya, bikazatera umukunzi w’iyikipe wese kuza kubareba maze hagatangizwa urugamba rwo gushaka igikombe kumugaragaro hamwe n’umurindi munini w’abakunda iyikipe.

Biteganyijwe ko iyikipe ya Rayon Sport izakorera imyiteguro ya championa mukarere ka Muhanga ndetse ikaba ishobora kuzakina umukino wa gicuti n’amwe mumakipe akomeye cyane yo muri kano karere aho bivugwa ko ishobora gukina na Younger Africa ndetse na TP Mazembe, byose bikazaba ari murwego rwo kumenyereza abakinnyi bashya.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda