Kigali: Umugore aracyekwaho kwicisha icyuma uwo bashakanye.

Kamwe mu duce two mu Murenge wa Kimisagara

Umugore wo mu Kagari ka Katabaro mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge,ho mu Mujyi wa Kigali arakekwaho kwica umugabo we amuteye icyuma mu mutima.

Amakuru y’uru rupfu rw’uyu mugabo, yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 1 Gashyantare 2024.

Abaturage babwiye BTN tv dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo n’umugore we bari basanzwe bakora akazi ko gucuruza inyama mu ibagiro rya Nyabugogo ndetse bapfuye amafaranga ibihumbi 20.

Umukuru w’Umudugudu w’Umurinzi mu Kagari ka Katabaro, Hategekimana Adophe, yavuze ko umugore wa nyakwigendera yamaze gutabwa muri yombi.

Amakuru akaba avuga ko yamuteye icyuma agahita ashiramo umwuka.

Jean Damascene Iradukunda/ kglnews.com

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.