Kigali: Umugore aracyekwaho kwicisha icyuma uwo bashakanye.

Kamwe mu duce two mu Murenge wa Kimisagara

Umugore wo mu Kagari ka Katabaro mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge,ho mu Mujyi wa Kigali arakekwaho kwica umugabo we amuteye icyuma mu mutima.

Amakuru y’uru rupfu rw’uyu mugabo, yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 1 Gashyantare 2024.

Abaturage babwiye BTN tv dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo n’umugore we bari basanzwe bakora akazi ko gucuruza inyama mu ibagiro rya Nyabugogo ndetse bapfuye amafaranga ibihumbi 20.

Umukuru w’Umudugudu w’Umurinzi mu Kagari ka Katabaro, Hategekimana Adophe, yavuze ko umugore wa nyakwigendera yamaze gutabwa muri yombi.

Amakuru akaba avuga ko yamuteye icyuma agahita ashiramo umwuka.

Jean Damascene Iradukunda/ kglnews.com

Related posts

Umudepite muri Congo yongeye kuvuga amagambo abiba urwango ku Rwanda ahubwo akangurira umutwe wa Wazalendo gufatiraho ugakomeza urugamba

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu