Akanyamuneza ni kose kuri Byiringiro Lague wakiriye umuryango we muri Sweden

Rutahizamu w’ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, Byiringiro Lague yamaze kwakira umugore we n’umwana na bo bimukiye muri iki gihugu hafi y’akazi ke.

Byiringiro Lague akinira iyi kipe yanazamutse mu cyiciro cya kabiri aho yanabigizemo uruhare, guhera muri Mutarama 2023 ubwo yatandukanaga na APR FC.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 1 Gashyantare ni bwo Kelia n’umwana wa bo w’imfura Isla bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Sweden.

Bakaba bageze muri Sweden basanga Byiringiro Lague abategereje n’indabo yaje kubakira, byagaragaraga ko yari abakumbuye.

Mu butumwa Byiringiro Lague yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati “murakaza neza”.

Ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021 ni bwo aba bombi nyuma y’urugendo rw’imyaka 4 bakundana, bahisemo kubana akaramata, igihe basigaje ku Isi bakakimara bari kumwe.

Sandvikens IF na Byiringiro Lague bakaba imyitozo irimbanyije bitegura shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden izatangira mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Werurwe.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda