Kigali Mu Nturo: Barahangayitse cyane nyuma yo kuvanwa mu mazu yabo biyubakiye

 

Nk’uko Flash Tv dukesha inkuru yaganiriye na bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali mu mudugudu wa Nturo, mu kiganiro bavuga ko babangamiwe no kuba bari kwimurwa bagasohorwa mu mazi yabo biyubakiye ngo yubatse mu manegeka ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga nyamara bo babona ko hakomeye nta kibazo habateje.

Aba baturage benshi muri bo bigaragara ko bimukiye muri aka gace ka Nturo baturutse mu ntara z’igihugu baje mu mujyi gushaka ubuzima gusa ngo nyuma y’igihe ubuzima bukagenda bibahira kugeza Aho bagenda biyubakira amazu yabo bwite.

Bavuga ko bubaka aya mazu bahabwaga ibyangombwa by’ubutaka no kubaka Kandi kubyangombwa ubutaka bwabo bukaba bwari bwanditseho imiturire, bibaza niba ubuyobozi bwari bwibeshye.

Imwe mu mbogamizi ikomeye bagaragaza ngo ni ukubona ubushobozi bwo kujya gukodesha Aho kuba baba mu gihe cy’amezi atatu Leta yabahaye mu gihe Aho kwimurirwa hataruzura, ngo Kandi n’amafaranga bemerewe na Leta 90 byo kubafasha kubona Aho kuba muri ayo mezi ngo akaba ahabwa bake muribo abandi ntibayahabwe. Ni ikibazo bahuriyeho ari benshi bakaba basaba ubuvugizi ngo babe bagumishwa mu mazu yabo muri ayo mezi atatu Leta itarabona Aho kubimurira cyane ko naho bari batuye ntacyo ngo habatwaye.

Inkuru mumashusho

Nzeyimana Gaspard ni umwe muri aba baturage wavuze byinshi kuri iki kibazo gusa nko kurenganwa bari guhura nacyo Aho we yagize ati “Ahantu hange nari nahaguze Milioni n’igice, mfite urupapuro runyemerera kujya kureba icyangombwa ku murenge cy’imiturire, Niko nabonye handitseho ku rupapuro, ikibazo rero dufite, ejo Hari abantu bavuye ku karere baraye bavuyeyo batubwira y’uko hano hazubakwa inzu zikomeye twebwe tutabonera ubushobozi, ngo bababwira ko bagomba kugira Aho batujyana udafite kwemera kujyayo akerekana nimba afite ubushobozi bwo kubaka Aho hantu”.

Avuga ibi Nzeyimana yakomeje avuga ko basaba ko kubera bari bababwiye ko impamvu bagiye kubimura Ari uko batuye mu manegeka bityo kubera ibihe barimo Atari ibyimvura bakaba baba boroherejwe ntibimurwe byihuse bakaba bari mu mazu yabo Aho kubatuza hazaboneka bakagenda ati “cyane ko kubona inzu muri iki gihe bitoroshye mu mugi wa Kigali”.

Ni ikibazo gikomereye umubare munini w’abaturage batuye muri uyu mudugudu wa Nturo nabo baburiye igisubizo bakaba batabaza basaba ubufasha nimugihe u uyobozi bwo bwatangiye kubimura ku gahato.

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.