Kicukiro Sonatube habereye impanuka iteye ubwoba ikamyo ya Bralirwa yatwaye umukobwa mu mapine , igenda imukurura mu muhanda kugeza apfuye, inkuru irambuye

Umukobwa uri mu kigero cy’ imyaka 20, yapfuye urupfu ruteye agahinda nyuma y’ uko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Kamena 2022, mu muhanda uva Kicukiro Sonatube werekeza Rwandex habereye impanuka yatewe n’ ikamyo ya Bralirwa , bivugwa ko yari yikoreye amavide yagonze uyu mukobwa igenda imukurura mu muhanda kugeza abuze ubuzima.

Amakuru yatanzwe n’ ababonye iyi mpanuka babitangarije BTN TV dukesha ino nkuru ngo uyu nyakwigendera yari kuri moto hanyuma ubwo iyi modoka yazaga ibasatira , uyu mukobwa yahise ava kuri moto birangira ikamyo imugonze ndetse igenda imukurura mu muhanda yaheze mu mapine yayo. Umumotari wari utwaye iyo moto we yakomeretse bisanzwe.

Aba baturage bakomeje basaba ubuyobozi ko hariya hantu habereye impanuka hashyirwa don dane mu rwego rwo kugabaya umuvuduko w’ ibinyabiziga bikoresha uyu muhanda.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.