Abayobozi b’ Imirenge n’ ab’ Utugari ndetse n’ abikorere n’ abanyamadini bari kumwe n’ abashinzwe umutekeno bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bajyaga bumva iby’icuruzwa ry’abantu ntibabisobanukirwe, ariko ko aho babisobanuriwe basanze bagomba kugira uruhare mu kurirwanya.
Ni ubukamgurambaga bumaze iminsi bukorwa hirya no hino mu gihugu cyane cyane imirenge igize akarere ka Nyaruguru ibi bikorwa byo gucuruza abantu byiganje, Ubu bukangurambaga bukaba bwasorejwe mu murenge wa Kibeho.
Babivuze nyuma y’ikiganiro bagejejweho n’umuyobozi wo muri RIB mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha, Jean Claude Ntirenganya, tariki 8 Ukuboza 2023, wabasobanuriye ko abenshi bacuruzwa ari urubyiruko, ariko ko n’abakuru badasigara.
Yanabasobanuriye ko rikorwa mu buryo bw’ubushukanyi aho abacuruzwa babeshywa ibyo bakeneye, cyane cyane akazi, bakazisanga baragizwe ibikoresho by’abo bashyiriwe, aho guhabwa ibyo bizezwaga.
Hari aho yagize ati “Umuntu avanwa i Burundi yizeye ko agiye gushyikirizwa uzamuha akazi i Kampala. Ntaba azi ko nagera i Kampala bari bumuhe abandi bamubwira ko bamushyikiriza abandi bamuha akazi, yagera i Nairobi na ho bikaba uko, yagera muri Afurika y’Epfo na ho bikaba uko, kugera ageze ku ushaka kumugira igikoresho.”
Yakomeje agira ati “Abo bose bamuhererekanya ni ko bagenda bishyurwa, ari na yo mpamvu uwamutumyeho amukoresha ibyo ashaka byose nk’uburyo bwo kwiyishyura, mu buryo butagendanye n’imirimo umuntu muzima yagombye kuba akora.”
Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye iki gikorwa bavuga ko ibintu nk’ibi batari babizi ndetse bajyaga babyumva ariko ntibamenye ibyo aribyo. Umwe utashatse ko atangazwa amazina ye avuga ko hari ibyo yigiye muri ubu bukangurambaga aho umuntu yajyaga apfa kugenda asize umuryango utabizi ubundi abandi nabo bakabona bari kubana n’abantu cyangwa bakorana n’abantu batazi ati “Ibi byose ni ukujya umuntu ahita atanga amakuru kare”.
Mukarusagara Marie Chantal umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Giheta mu murenge wa Munini we ntiyajyaga yemera ko ibintu byo gucuruza abantu bibaho gusa nyuma yo kuba yitabiriye ubu bukangurambaga yamenye ko bibaho n’uburyo bikorwamo ndetse avuga ko agiye gukora ibishoboka byose akabitangaho umusanzu mukubikumira.
Marie Chantal yagize ati ” Muri iyi nama rero nge nungukiyemo byinshi Cyane, ibintu byo gucuruza abantu ntabwo najyaga mbyemera, najyaga numva ari nk’abantu bajyaga batwara ariko nabo ubwabo babigizemo uruhare, ariko kuva babidusobanuriye nkabyumva bakanatwereka ingero z’abantu tuzi neza nabonye ko bibaho nkaba niteguye kujya kubishishikariza abo nyobora kugirango tubirwanye turwanye icuruzwa ry’abantu”.
Mu mirimo abantu bacuruzwa bakoreshwa harimo uburaya cyane cyane ku b’igitsina gore ndetse n’imirimo y’ubucakara ku b’igitsina gabo. Harimo no kubakuramo imyanya imwe n’imwe y’umubiri. Ibi byose bituma uwagurishijwe n’ubwo yatabarwa agasubizwa iwabo, asubirayo yarabaye igisenzegeri cyangwa arwaye ibirwara, harimo n’ibidakira.
Ubu bucuruzi bushobora gukorerwa imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, kandi ko abajyanwa hanze y’igihugu akenshi usanga ababajyanye babashakiye ibya ngombwa biriho amazina y’amahimbano ku buryo kubashakisha bigorana.
Ikindi, ngo akenshi bakunze kwinjizwa mu bindi bihugu banyujijwe ahatemewe, ari na yo mpamvu yasabye abatuye mu Murenge wa Ngoma, nk’abaturiye umupaka, kugaragaza abambutse bitemewe kuko hari ubwo batabara abari bagiye kugurishwa, ariko na none na bo ubwabo bagatoza abana babo gushishoza, bakazirikana ko ibishashagirana byose bitaba ari zahabu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, asaba urubyiruko kwiga imyuga, abatakiga bakibumbira mu makoperative kuko ari yo yabafasha kubasha kwegeranya imbaraga, bagakora, bityo ntibagwe mu mitego y’ababashukisha akazi.
Itegeko nº 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi, mu ngingo yaryo ya 18 rivuga ko uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni icumi (10.000.000 Frw ) ariko atarenze miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 Frw).
Iyo icyaha gikozwe ku buryo cyambukiranya imipaka, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni makumyabiri n’eshanu (25.000.000 Frw).