Kayonza: Umugabo yaridukiweho n’itaka ahita apfa ubwo yari arimo gucukura icyobo gifata amazi

 

Mu karere ka Kayonza, mu kagari ka kayonza, mu mudugudu wa Kivugiza, umugabo witwa Niyoyita Jean. Damascene w’imyaka 50 yaridukiweho n’itaka ari gucukura icyobo gifata amazi, ahita ahasiga ubuzima.

Amakuru ahari avuga ko uyu nyakwigendera yacukuriraga uwitwa Nsengabahizi, ko uyu mugabo afite inzu yari yaracukuye icyobo gifata amazi avuye ku mureko, aza gushaka umuntu aha ikiraka kugira ngo yongere cya cyobo uburebure (ubujyakuzimu), ajyiha uyu nguyu nyakwigendera nawe aratangira aracukura, gusa icyo cyobo kubera kujyamo amazi cyari cyarasomye, uko bari gucukura ryataka ryari ryaranyoye amazi, rirarindimuka rigwira wawundi urimo gucukura yaramaze gucukura ageze nko muri metero 5.

Umwe mu baturage witwa Nsengiyumva Sulaiman wo mu murenge wa Mukarange wari aho ibi byago byabereye yagize ati” Isayo rikimugwaho, abantu batangiye gucukura ibintu byari birimo, ari ko bahamagara inzego z’umutekano, habanje kugera pandagari hakurikiraho bariya bazimya umuriro nibwo umuntu bamukuyemo ariko yamaze gupfa”.

Uyu Nsengiyumva Sulaiman yakomeje avuga ko intandaro yo kuridukirwaho n’iri taka, ari uko bacukura mu gihe kimvura ko bagiye bacukura mu gihe k’impeshyi ibi bibazo bitabaho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yemeje aya makuru ari naho yahereye asaba abaturage kugira amakenga igihe bacukura icyo ari cyo cyose, ndetse ko bakwiye kwirinda gucukura mu gihe kimvura.

Yagize ati” Abantu bacukura yaba abacukura amabuye, ibyobo cyangwa se ibindi, bakwiye kugira amakenga mbere yo kwinjira mu myobo cyangwa
gucukura kuko ubutaka buba bwaranyoye amazi, babona ubutaka butameze neza bagategereza cyangwa hagashakishwa ibikoresho byabugenewe kugira ngo babashe kuba bakora icyo gikorwa ariko abantu bareke kwishora mu gucukura imyobo cyane cyane muri iki gihe k’imvura”.

Umurambo w’uyu nyakwigendera wahise ujyanwa kubitaro bya Mukarange, Ibi byago byabereye muri aka karere si ubwambere bibaye kuko nta minsi ishize ahitwa Mugasogororo naho umwana aguye mu cyobo.

 

Nyakwigendera icyo yarimo acukura

 

Abaturage bababajwe n’ urupfu nyakwigendera yapfuye

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda