Kayonza: Hamenyekanye Impamvu mu rugo rw’ umuturage hagaragaye Grenade , hari icyahise gikurikiraho

 

Mu Karere ka Kayonza , haravugwa inkuru y’ umuturage aho mu rugo rwe hagaragaye Grenade 3 zishaje ahita ahamagara inzego z’ umutekano.

Ni umuturage wo mu Murenge wa Murama , witwa Nibatete Kevine, ngo mu mbuga hagaragaye grenade eshatu zishaje inzego z’umutekano zihita zihazitira kugira ngo zizabanze zizitegura.

Amakuru avuga ko izi grenade zabonetse kuri uyu wa Kaburi tariki ya 13 Kamena 2023.

Ni mu Mugududu wa Bwinyana mu Kagari ka Rusave mu Murenge wa Murama wo muri kariya Karere twavuze haruguru.

Inkuru mu mashusho

 

Amakuru Kglnews.com yamenye ava mubaturage bo muri uyu Murenge wa Murama avuga ko ahabonetse izo grenade mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari hari bariyeri nini yari iriho n’abasirikare, bikaba bikekwa ko aribo bazihatabye kuko bigaragara ko ari iza kera.

Mutuyimana Pauline, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, yavuze ko ibi bisasu byabonetse mu rugo rw’umuturage ubwo yari arimo aharura iwe mu rugo akubita isuka ku kintu cy’icyuma abona ntabwo akizi neza ahamagaye umuturanyi ngo amurebere icyo ari cyo asanga ni grenade.Ati “Bakomeje gukuraho itaka gake babona n’izindi ebyiri gusa mu bigaragara zirashaje cyane, bahise babitumenyesha n’inzego z’umutekano dushyiraho uburinzi kugira ngo hatagira umuturage uhagirira ikibazo.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uwo muturage bamusabye gucumbika mu baturage mu gihe bategereje inzego z’umutekano ngo zijye kuzitegura neza nta muturage zihutaje.

 

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.