Kayonza: Basanze umurambo w’ inkumi , mu muhanda rwagati

Abaturage bo mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira mu Karere Kayonza , basanzwe umurambo w’ inkumi uri mu muhanda rwagati, bikekwaho ari abagize ba nabi.

Uyu nyakwigendera wari ufite imyaka 18 y’ amavuko , ubwo iyi nkuru yakorwaga abamwishe bari bataramenyekana..

Amakuru avuga ko ibi byabaye mu rukerere rwo kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2022, aribwo abagize ba nabi bishe uyu mukobwa witwa Mukadusenge Divine umurambo we bawushyira mu muhanda hagati.

Umwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Cyabitana yatangajeko umurambo w’ uwo mukobwa bawusanze mu muhanda , hafi y’ igishanga cya Cyabitana. Yagize ati“ Umurambo w’umukobwa twawubonye mu gitondo uyu munsi, ikigaragara ni uko bamwishe bamuteye ibyuma.

Abaturage bamaze kubona uwo murambo bahise bahamagara ubuyobozi, nyuma Polisi na RIB baraza umurambo barawutwara.

Uwo mukobwa ntabwo abaturage ba nkamba tumuzi, birashoboka ko ari umugenzi wajyaga nka Gasetsa muri Ngoma.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w, Umurenge wa Ruramira, Bisangwa Emmanuel, yabwiye InyaRwanda dukesha ino nkuru ko nta muntu ukekwaho ubu bwicanyi uramenyekane. Ati “Nibyo koko mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri abaturage bajyaga guhinga basanze umurambo w’umukobwa mu muhanda, uri ku gishanga mu mudugudu wa Cyabitana.

Uwo  mukobwa wishwe byabanje kutugora kumenya aho aturuka, nyuma twaje kumenya ko yitwaga Divine.

Abamwishe banaciye irangamuntu ye ariko twaje gutoragura udupande tw’indangamuntu ye baciyemo udupande twinshi, twateranyije uduce twayo tumenya   ko avuka mu murenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma.”

Uyu muyobozi yakomeje agira ati”Twakoranye na RIB na Polisi ariko kugeza ubu nta muntu ukekwa urafatwa, gusa aho akomoka bavuga ko yakoraga mu murenge wa Kigabiro muri Rwamagana duhana imbibi.”

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro