Dore ibintu by’ ingenzi biranga umukobwa utagukunda ahubwo ugasanga agukundira ibyo utunze ( abo bita abakuzi b’ amenyo)

Abakobwa benshi bahuriye ku ngezo zo gukunda ibintu ku buryo burenze ubukenewe (abo bita abakuzi b’amenyo) gikomeje kuba inkeke mu basore batari bake b’ aba abo mu Rwanda ndetse n’ ahandi.

Gusa kuvuga ko abakobwa bose bakura amenyo byaba ari ugutekerereza hafi cyane, akaba ariyo mpamvu ari ngombwa kumenya ibimenyetso byerekana ko koko umukobwa uyu n’uyu umukuzi nw’amenyo

  • Inshuti ze zikura amenyo

Niba uwo mukobwa asanzwe agendana n’abandi bakuzi, akenshi nawe aba ari umukuzi kabisa. Abakurambere baravuze ngo ibisa birasabirana, kandi ntibibeshye. Ariko nanone ni ukwitonda kuko hari igihe we yaba atandukanye na bagenzi be. Gusa igihe uri kumwe n’umuntu nk’uwo ujye ugumisha amaboko ku ikofi (wallet) yawe.

  • Agira amatsiko yo kumenya umutungo wawe

Hari igihe ashobora kukubaza aho ukora, ayo uhembwa, aho utuye, niba Benz iparitse hariya hanze ari iyawe n’ibindi byerekeye umutungo wawe, ukagirango ni ukugukunda cyangwa ni ugushaka kuganira nawe kuko ari interested, ariko buri gihe siko biba bimeze. Muri bimwe mu biranga umukuzi w’amenyo habamo no gushaka kumenya umutungo wawe kuva bwa mbere mukibonana kuko nta kindi aba akubonamo.

  • Akunda impano zihenze

Abantu twese dukunda ibintu byiza, ariko siko twese tubisaba. Nkunda kureba imodoka zihenze ariko niyo nahura n’umwami wa Arabiya Sawudite sinamubwira ngo angurire Hummer cyangwa Porsche. Muri make umuntu ufite umuco wo gusaba aba ari umukuzi w’amenyo kandi nta kindi aba akubonamo uretse isoko ivubura amafaranga yo kumufasha mu nzozi ze, Ubundi impano abakunzi bagenda bahana mu mibanire yabo ziba zigamije kumwereka ko wamutekereje. Icyangombwa si amafaranga igura ahubwo ni icyo iba ivuze (signification/meaning). Nk’uko bakunda kubivuga ko ibintu byiza mu buzima nta giciro bigira (the best things in life are free), byaba byiza guha umukunzi ururabo waciye ahantu (kuko wamutekereje), kurusha uko wamugurira amaroza 12. Niba rero umukobwa ashimishwa n’ibihenze gusa, umutima we ntuterera mu wawe ahubwo uterera kuri konti yawe yo muri banki.

Ikindi ni uko umukuzi w’amenyo atajya ashimishwa na rimwe n’icyo umuhaye. Numugurira imodoka, azashaka ko umugurira n’inzu ifite igaraje ryo kuyiparikamo, numugurira televiziyo, azanakwaka abonnement ya DSTV (nakugirira imbabazi azakwaka Startimes y’abashinwa) n’ibindi. Muri make aba ari nta munoza, kandi ibyo byose ukora ntabishima, aba ashaka ibirenzeho buri gihe.Nanone ariko hari abahungu biyemera bagashyira imbere imitungo yabo, nk’aho ariyo ibagize yonyine nta personnalité bagira… Umuntu nk’uwo ntagatake ngo bamukuye amenyo kuko abakuzi b’amenyo rimwe na rimwe ni nka Nyararongo (bakura ubizaniye).

  • Ahinduranya abakunzi akurikije amafaranga

Ubundi mu buzima birasanzwe ko umuntu azamuka mu ntera. Umukuzi w’amenyo rero ni wawundi uhora ahinduranya abakunzi akurikije amafaranga bafite. Ni ukuvuga ko adashobora kuva ku musore ufite imodoka ya Golf ngo akundane n’ufite moto ya TVS, reka reka ! Ahubwo ahita atangira gushakisha niba ntawe uri hafi aho ufite Audi, Touareg cyangwa Infiniti, mu minsi mike nawe yamurambirwa agatangira gushakisha ufite indege (Jet Privé). niba umujyana muri resitora yo muri karitsiye, azashaka uzajya umujyana mu zirenzeho, namara kugera muyo muri Serena, azashaka umujyana iy’i Cairo cyangwa i Las Vegas. Muri make aba azamuka mu magarade nk’umusirikare cyangwa umupolisi, ariko we akurikiza uburemere bwa konti yawe.

Umukuzi w’amenyo ntakundana n’abasore kuko umutima we ubashaka cyangwa se ari beza (beaux gars). Ubundi ubwiza bw’umuhungu ngo bureberwa mu mufuka (ibyo rimwe na rimwe bivugwa n’abatabufite) ariko uzarebe umukobwa mwiza ’ucana’ iyo ari kumwe n’umuhungu utari mwiza, abantu bavuga ko uwo mukobwa yahenzwe cyangwa afite ikindi yamukundiye… akenshi aba ari amafaranga. Gusa n’ubwo abakobwa iyo bahitamo abasore bakundana ubwiza bwo ku mubiri butaza mu bya mbere, niba umukobwa witwa ko ari umukunzi wawe ari mwiza, kandi wowe uzi neza ko atariko umeze, ushatse wakwibaza impamvu yaba agukunda.

  • Akoresha uko yaremwe agamije inyungu ze bwite

N’ubwo igitsina gore muri rusange kiregwa kwitwaza uko bavutse (ubwiza, impuhwe) mu rwego rwo kugera ku cyo bashaka, abakuzi b’amenyo bo ni ba kabuhariwe muri uwo mukino. Ni wa mukobwa uhora yambaye neza, agusekera kuko agukeneye. Ibyo kandi abikora kugirango agaragare kurusha abandi bakobwa bagenzi be, maze yiharire abasore bifite kurusha abandi. Ibi ntibivuze ko umukobwa wese wambara neza cyangwa ugira urugwiro akura amenyo (byumvikane neza), ahubwo bose bakagombye kumera neza gutyo. Gusa umukuzi w’amenyo we ntabikora kuko ari byiza muri sosiyete, abikora mu nyungu ze za wenyine.

Muri make umukuzi w’amenyo nta rukundo agira, aba yikunda we ubwe, niyo mpamvu akurura yishyira. Umuntu nk’uwo yiyitaho akagaragara neza, ndetse abenshi baba ari n’abakobwa beza b’ibishongore rwose, ku buryo wakumva gukundana nawe byaba ari umugisha umanutse mu ijuru, ukazashiguka yakunaze mu kuzimu kw’ubukene.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.