Mu karere ka Karongi mu Murenge wa Murundi , mu kagari ka Kabaya , Mu Mudugudu wa Mujyojyo , haravugwa inkuru y’ umugabo washatse kwica umugore we amukubise ifuni mu mutwe.
Byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2025, ahagana mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2025, nibwo umugabo witwa Ntihabose Wellars w’ imyaka 66 y’ amavuko, yatawe muri yombi n’ inzego z’ umutekano akekwaho gushaka kwica umugore bashakanye witwa Mukansanga Mathilde w’ imyaka58 amukubise ifuni mu mutwe.
Amakuru aravuga ko uyu mugabo yafashwe kubera ko yagerageje gukubita ifuni umugore we ariko abana babo baburizamo icyo gikorwa giteye agahinda uwo mugabo yari agiye gukora. Ngo ubuyobozi bwari busanzwe bubashishikariza kwirinda amakimbirane ndetse no kuyagaragaza mu gihe hagati mu ngo harimo kutumvikana. Gusa uyu mugabo ngo si ubwa mbere yari ashatse kwica umugore we kuko hari n’ ikindi gihe yashatse kumwica nabwo abana bakaburizamo uwo mugambi gusa ngo nyuma imiryango yabo ikabunga bakongera gusubirana nk’ uko byemezwa n’ abaturanyi babo.
Niyonsaba Cyriaque , Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’ Umurenge wa Murundi , yahamirije itangazamakuru ko aya makuru agaragaza ko uwo mugabo yafashwe akajyanwa kuri Polisi ya Murundi. Yagize ati”Yafashwe mu ijoro bamuraje kuri polisi ya hano i Murunda.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu byo bashishikariza abaturage mu nteko Rusange harimo no kwirinda amakimbirane no kwihorere. “ abaturage tubaha ubutumwa bwo kwirinda amakimbirane mu miryango no gukumira icyaha kitaraba.”