Karongi: Umuturage yapfuye adasambye.  

 

Umuturage witwa Ntabudakeba Béatrice wo mu murenge wa Rugabano,Akagari ka Gisiza,umudugudu wa Muciru,AKarere ka Karongi yanyereye yitura hasi ubwo yarongaga ibijumba ahita yitaba Imana.

Uyu muturage w’imyaka 44 y’amavuko yari yiriwe ahingana n’umugabo we maze bahingura ari muzima bigeze nimugoroba ajya gukura ibijumba, ubwo yari arimo abironga ngo ateke nibwo yaguye mu mugende w’amazi.

Umwe mu bana be yabonye nyina yituye hasi, ararira, umugabo wari uhanyuze yitambukira ahamagara abandi baturage babimenyesha inzego z’ubuyobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera nta burwayi buzwi yari afite.

Yagize ati :”Ni urupfu rw’umuturage rutunguranye rwabaye. Nta bundi burwayi yari afite, yari yiriwe mu kazi ahinga. Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kirinda kugira ngo usuzumwe hakurikiranwe icyamwishe.”

Abazi nyakwigendera bavuga ko ashobora kuba yishwe n’imyuka mibi kuko ngo hari nubwo iyo myuka yashatse kumutsindagira mu musarane, gusa ibi byose nta kimenyetso cya gihanga kibigaragaza.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Karongi.

Related posts

Perezida Kagame yavuze ku rubyiruko rujya ku mbuga nkoranyambaga rukambara ubusa

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza