Kampayana Augustin wayoboye Akarere ka Nyarugenge yitabye Imana.

Urupfu rwa Augustin Kampayana rwamenyekanye kuri Uyu wa mbere tariki ya 5 Gashyantare 2024 Aho umwe mu bagize umuryango we yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko yitabye Imana mu masaha ya mu gitondo.

Yagize Ati:“Nibyo koko yapfuye. “Mu kwitunganya ngo ajye kwa muganga nibwo yapfuye.”

Yakomeje avuga ko icyo yazize kiteramenyekana, bityo bategereje igisubizo cyo kwa muganga kugira ngo bamenye ukuri.

Kampayana yari afite imyaka 60 y’amavuko. Akaba asize umugore n’abana bane barimo abakobwa babiri n’abahungu babiri.

Kampayana Augustin Yabaye Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RHA, gusa yari yabanje kuba umuyobozi muri iki kigo ushinzwe imiturire mu mijyi no mu cyaro.

Yabaye kandi Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge n’uw’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali, RALGA, ubwo ryashingwaga mu 2003.

Kampayana yayoboye urwego rwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rwari rushinzwe imiturire yo mu cyaro mu gihe Guverinoma yari muri gahunda yo guca inzu za Nyakatsi.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.