Mu Akarere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma, Akagari ka Murehe, mu Mudugudu wa Rushikiri, uwitwa Hatangimana Fidèle w’imyaka 24, afatanije na Dushimimana Emmanuel bahimba“Kanusu” w’imyaka 19 y’amavuko, yateye icyuma Niyonsenga Fabien w’imyaka 26 y’amavuko ukomoka Ngororero, birangira anapfuye.
Ibi byabaye ku wa gatandatu tariki 16 werurwe 2024, ahagana isatatu z’ijoro, amakuru ahari avuga ko imvano yo guterwa icyuma, ari umukobwa witwa Iradukunda Joseline ufite akabari banyweragamo, batongana, bituma Niyonsenga Fabien asohorwa ku ngufu na Dushiminana Emmanuel aka“KANUSU”, aramuterura amukubita hasi aribwo Hatangimana Fidèle yafataga icyuma bivugwa ko yagendanaga, akimutera mu gituza mu nsi y’ibere ahari umutima.
Uwatewe icyuma yahise ajyanwa kwa mu ganga ako kanya gusa ku bw’amahirwe make yahise yitaba Imana, aguye ku ivuriro rya Remera Rukoma.
Nyiri aka kabari, akibona ibibaye yahise asohora abari mu kabari ashyiraho ingufuri akizwa n’amaguru, na n’ubu aracyashakishwa kimwe na Hatangimana Fidèle.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Innocent Mandera yahamije iby’uru rugomo rwaje kuvamo urupfu, Avuga ko ababigizemo uruhare bose bagishakishwa ku gira ngo bashyikirizwe RIB.
Gitifu Mandera, yakomeje yibutsa buri wese by’umwihariko abaturage ba Rukoma ko kwihanira bitemewe. Asaba ko n’iyo haba hari impamvu ituma umwe cyangwa babiri bagirana ikibazo, ntawe ukwiye kwihanira.
Kuri ubu amakuru ahari ni uko ku bufatanye bw’inzego za Polisi, DASSO, Inkeragutabara( RF) hamwe n’inzego z’ibanze, uyu Dushiminana Emmanuel aka“KANUSU” mu gitondo cyo ku wa 17 werurwe 2024 yafatiwe mu kagari ka Kagina, Umurenge wa Runda, aho yahise ashyikirizwa Polisi.