Kamonyi: Abapangayi babangamiwe no kudahabwa serivisi kimwe na ba kavukire

 

 

Mu karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Gihinga, bamwe mu bapangayi bavuga ko badafatwa kimwe n’abandi baturage kuko bahezwa kuri serivisi zimwe na zimwe nko kwimwa imbabura, mu gihe zatanzwe.

Bamwe mu baturage baganiriye n’itangamazamakuru bagaragaje uko bafatwa nabi ugereranije n’abandi baturage ndetse bakimwa na serivisi nyamara bazigenewe

Umwe mu baturage yagize ati ” Nta serivisi baguha batabanje kukwigaho nk’uko bayiha abandi bose, niba ushaka serivisi barabanza bakakubwira ngo ntabwo tukuzi, ingero niba ushaka nk’inguzanyo haba mu matsinda, cyangwa muri bank ntabwo baziguha, ntibanatwubaha nta gaciro baduha”.

Undi nawe yagize ati ” Usanga dukora ibikorwa bya Leta nk’abandi baturage bose kuko dutanga n’amafaranga y’umutekano ariko nyamara ntiduhabwe agaciro”. Uyu we yakomeje agira ati ” kubera iki dukora gahunda zose za Leta tugatanga amafaranga y’umutekano, tugakora byose rwose ariko ntiduhabwe agaciro?

Mu kiganiro n’itangamazamakuru, Uzziel Niyongira, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, avuga ko abaturage bahabwa serivisi ku buryo bungana by’umwihariko yibanda ku kibazo cy’itangwa ry’imbabura zatanzwe mu murenge wa Gacurabwenge ko zatanzwe bahereye ku baturage batishoboye.

Visi Meya Uzziel yagize ati ” Ziriya mbabura zatanzwe ku baturage bose hagendewe ku batishoboye batabashije kuzigurira, umuntu ushoboye kuyigurira ntabwo ayibabwa”.

Mu karere ka Kamonyi by’umwihariko muri uyu murenge wa Gacurabwenge, abaturage bavuga ko ukihaza kuhakodesha bagufata nk’umuntu ucumbitse aho kugufata nk’umuturage nk’abandi bagasaba ko nabo bahabwa agaciro.

Inkuru wasoma: Kamonyi:Igikorwa cyo gukusanya inkari z’ abagore batwite gikomeje gutera urujijo mu baturage

Nshimiyimana Francois i Kamonyi

WWW.KGLNEWS.COM

 

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.