Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Gaseke mu murenge wa Mutete ho mu karere ka Gicumbi baravuga ko ubwiherero bw’iri soko bubamo umwanda ndetse umunuko wabwo ushobora kubatera indwara zituruka ku mwanda.
Aba bacuruzi ngo kujya muri ubu bwiherero ni amaburakindi kuko ngo ntakundi baba babigenza cyane ko baba bashaka kwikiranura n’umubiri.
Umwe mu bacuruzi yagize ati:”Nyine turihangana tugapfa kujyamo,hari n’igihe ujyamo ugasanga innyo zatondagiye ziri hejuru,innyo rwose ziba ziri hejuru ukabura aho ukandagira,bimeze nk’ibyuzuye ahari pe.”
Undi mucuruzi nawe yagize ati:”iyi misarane bitewe n’umubare w’abantu bajyamo usanga zinuka ubu se wowe nturi kumva umunuko Koko,keretse bateye mo umuti kugira ngo ibi bisimba bigumeyo ntibizamuke.”
Aba bacuruzi bakomeza bavuga ko bafite impungenge z’indwara ziterwa n’umwanda zishobora kuzaturuka muri ubu bwiherero.
Ati:”Indwara se zabura,reba nk’ubu nk’ikigori gishobora gutambuka inzara yatwishe ukakigura ukurira kandi uri iruhande rwa Tuwarete (Toilette) ni gute utarwara,umva ni Imana nyine itwirindira.None se nyine nimba abantu bayicaye iruhande nkuko imeze gutya urumva atari ikibazo.”
Uwera Parfaite umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi w’agateganyo yabwiye Radio TV1 dukesha iyi nkuru ko iki kibazo ari gishya mu matwi ye gusa ko kizakemurwa n’iyubakwa ry’isoko na cyane ko na ryo rishaje cyane.
Yagize ati:”Twarabasuye hamwe n’inamanjyanama ndetse na komisiyo y’ubukungu byose rero twabikoreye isesengura turimo turateganya y’uko umwaka utaha tuzashaka uburyo twarikorera,icy’ubwiherero cyo ntabwo nari nakibonye icyo gihe ariko iyo dukoze umushinga wo gusana tureba ibyo byose bishobora kuba bishaje yewe bishobora kuba biri no gutera ikibazo ubwo nabyo bigomba kuba biri muri ibyo bizakorwa.”
Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Gicumbi.