Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Uganda Joachiam Ojera, yamaze kwemera gusinyira iyi kipe yemeye ko ayikinira mu gihe muri URA FC ntamwanya uhagije yabonaga wo gukina.
Mu kwezi kwa mbere ubwo Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yasubukurwaga hakinwa imikino yo kwishyura nibwo ikipe ya Rayon Sports yasinyishije abakinnyi 2 barimo Joachiam Ojera ndetse na Hertier Luvumbu Nzinga ariko aba bakinnyi kuva bagera hano mu Rwanda berekanye ko ari abakinnyi bafashije cyane iyi kipe.
Aba bakinnyi ikipe ya Rayon Sports yasinyishije bose basinye amasezerano y’amezi 6, bivuze ko bararangizanya n’uku kwezi kwa 6 tugiye gutangira. Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona ko ari abakinnyi beza kandi bazanabafasha mu mwaka utaha w’imikino batangiye ibiganiro ngo babongerere amasezerano.
Umuyobozi muri Rayon Sports Namenye Patrick SG w’iyi kipe, ku munsi w’ejo hashize yatangaje ko Joachiam Ojera ibiganiro nawe bigeze kure akaba n’umukinnyi wa mbere bagiye kongerera amasezerano. Uyu rutahizamu mu minsi yashize yitangarije ko hari amakipe ashaka kumushimisha Kandi akomeye hano mu Rwanda, iyavugwaga cyane ni Kiyovu Sports ariko na APR FC yaramushakaga mu buryo bukomeye nubwo bitavuzwe cyane.
Joachiam Ojera ushobora gutangazwa isaha n’isaha ko yamaze kongera amasezerano muri Rayon Sports, abakinnyi benshi barangije amasezerano muri iyi kipe biravugwa ko bashobora gutangazwa n’ubundi ko bongereye amasezerano barimo Luvumbu Nzinga, Leandre Willy Essomba Onana ndetse n’abandi bamwe n’abamwe bigaragaje cyane muri Rayon Sports.
Aba basore bafashije cyane Rayon Sports kuko kugeza ubu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 58 ikurikiye ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports zose zifite amanota 60 ariko APR FC ikaba iyoboye urutonde rw’agateganyo nyuma yuko izigamye ibitego byinshi. Iyi kipe ya Rayon Sports Kandi ikaba iri no ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.