Inkuru nziza yatashye mu Banyarwanda , bongeye kubwirwa ijambo ryiza cyane ryatumye benshi bamwenyura

 

Abanyarwanda benshi bishimiye inkuru nziza nyuma y’ uko Polisi y’ u Rwanda itangaje ko ikibazo cyo gutinda mu kwiyandikisha ku bakorera impushya za burundu , igiye kukibonera igisubizo bajya babona’ Code’ zo gukoreraho mu buryo bwihuse, bitandukanye n’ uko byari bisanzwe bimeze muri iki gihe.

CP John Bosco , Umuvugizi wa Polisi y’ igihugu , avuga ko ubu Polisi irimo kongera abakozi muri uru rwego.

Reba iyi nkuru yose mu mashusho

Yongeyeho ko harimo no kubakwa ikigo cyihariye kizafasha kwihutisha ikorwa ry’ ibizamini, cyane cyane ikizamini cya burundu cyo gutwara ibinyabiziga.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu kandi avuga ko ikigo kirimo kubakwa kizafasha cyane cyane abatuye mu Mujyi wa Kigali gukora buri gihe, ubu imirimo yo kucyubaka ikaba igeze hejuru ya 70%, ku buryo mu gihe cya vuba kizaba cyatangiye gukoreshwa.

Polisi y’ u Rwanda itangaje ubu butumwa nyuma y’ uko abantu bashaka gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bavuga ko kubona Code yo gukoreraho ikizamini bitinda, ugasanga abiyandikisha uyu mwaka wa 2023 bahabwa hagunda yo kuzakora ikizamini umwaka utaha wa 2024 muri Werurwe.

Abigisha gutwara ibinyabiziga na bo bemeza uburenere bw’ iki kibazo bagasaba ko Polisi yagira icyo ikora ngo gikemuke burundu, kuko byagabanya n’abajya gushakira ibyangombwa mu nzira zidakwiriye. Umuturage witwa Munyarukundo Alphonse, avuga ko iyo umuntu yakoreye uruhushya inshuro imwe agatsindwa, ataba afite andi mahirwe yo gukorera urundi vuba, kuko bimusaba kuzakora undi mwaka.

Undi witwa Mike Murenzi yavuze ko gukorera impushya za burundu bitihuta, bigatuma abantu benshi impushya z’agateganyo zibarangiriraho, bakongera kujya gushaka izindi kandi bitari ngombwa.

 

 

 

Related posts

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza