Jabana: Bamwe mu baturage bari batuye mu manegeka akanyamuneza ni kose nyuma y’ uko bari babuze icyo bavuga n’icyo bareka bararuca bararumira.

 

Mu minsi ishize mu bihe bitandukanye amarira yari yose mu baturage bo mu mujyi wa Kigali ubwo babwirwaga inkuru y’inshamigongo ko bagomba kwimuka ngo kuko batuye mu manegeka ko bagomba gushaka aho kwerekeza.

Inkuru mu mashusho

Iyi ni inkuru itaranyuze benshi mu matwi yabo kuko abenshi babuze icyo bavuga n’icyo bareka bararuca bararumira, na bamwe mu bagabo amarira yabunze mu maso kwihangana biranga barayareka aragwa abandi ntibari bakibishoboye kuyareka ngo agwe.

Icyakora aba baturage kuri ubu bavuga ko ubu amashimwe ari yose kuko nta muyobozi uherutse kubasaba kwimuka Aho batuye bo bakavuga ko ari impuhwe bagiriwe ibi bigatuma barushaho gushima umukuri w’igihugu ngo wabakijije kwangara no kuzerera bageze mu zabukuru.

Icyakora guverinoma y’u Rwanda iherutse guca amarenga kuri iyi ngingo Aho umuvugizi wa guverinoma aherutse kuvuga ko nta muturarwanda ugisenyerwa uretse ko bwana Alain Mukurarinda aterura ngo agaragare icyo leta iteganya kuri iyi ngingo gusa akavuga ko icyo Leta iteganya kuri iyi ngingo kiri hafi kujya ahagaragara.

Mu biganiro Kandi bateganya n’itangazamakuru hakaba hatezwe n’ibisubizo bitandukanye kuri iyi ngingo kuko byinshi mu byibazwa n’abaturage harimo n’ikibazo cy’abaturage basenyewe nyuma bakabura aho berekeza cyane ko binabugwa ko na magingo aya hari abaturage bakituriye mu matongo yabo nyuma yo gusenyerwa aba Bose bakaba bibaza uzabahoza aya marira

Related posts

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.