Isi igeze aharindimuka! Umwana yishe nyina umubyara bitewe nibyo yamukoreye byakuye benshi umutima , nawe ahita ahasiga ubuzima

 

 

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023 , nibwo inkur yasakaye hirya no hino ivuga ko umwana yishe nyina umubyara kubera yanze kumuha igikombe cy’ icyayi.

Ahabereye aya mahano ni mu gihugu cya Uganda , ahitwa Alupe , muri Busia.

Uyu mwana wishe nyina umubyara yitwa Robin Barasa nk’ uko ibinyamakur byo muri uyu Uganda byabitangaje , harimi icyitwa Emuria FM

Uyu musore yishe nyina w’ imyaka 53 y’ amavuko amutemye ijosi , amakuru avuga ko yamwimye icyayi nko kumuhana, nyuma y’uko yanze kujya guhinga mu murima w’ibigori.

Nyuma y’uko Robin yishe Nyina, Pelvine Barasa , abaturage bahise bagira uburakari batangira kumutera amabuye kubera icyo gikorwa cyo kwica nyina, birangira na we apfuye.

Inkuru mumashusho

Se wa Robin Barasa, Robert Ongaria, yabwiye itangazamakuru ko yavuye iwe mu gitondo ajya ku kazi aho akorera ku buruhukiro bw’ibitaro aho muri Alupe, ariko aza guhamagarwa kuri Telefone, ahamagawe n’ubuyobozi bw’aho atuye, bamubwira ko iwe habaye ibibazo.

Nk’uko byahamijwe n’abaturanyi b’uwo muryango, Robin yasanze Nyina mu murima aho yari yagiye, amutema ijosi akoresheje umupanga aramwica.

Abayobozi b’aho muri Alupe, bamaganye icyo gikorwa cy’uwo musore, baboneraho umwanya wo gusaba urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge.

 

Imirambo ya ba nyakwigendera bombi, mu gihe iperereza rigikomeje gukorwa n’inzego zibishinzwe aho muri Uganda, yajyanywe kwa muganga.

 

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.