Ishyaka rya Joseph Kabila ryanenze ubutegetsi bwa Tshisekedi imbere y’ umutwe wa M23, inkuru irambuye

Ni bimwe mu bikubiye mu itangazo ry’ ishyaka PPRD rya Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa DRC , riratangaza ko intambara ica ibintu hagati y’ igisirikari cy’ icyo gihugu, FARDC , n’ umutwe wa M23, ari ingaruka z’ ibyemezo bigoramye by’ ubugegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.

Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 01/07/ 2022, nyuma y’ inama ya biro Politiki yaryo.Ibi rero birashimangira ibyakomeje kuvugwa n’ impuguke muri Politili , nabo bemeza ko ibibazo bya Kongo bishingiye ku miyoborere igayitse , ruswa mu nzego zose , no guhunga inshingano , ahubwo ibyo bibazo bakabyegeka ku bandi.

Hashize iminsi itari mikeya kugeza nanubu ingabo za Leta ya Tshisekedi , FARDC , zihanganye n’ iz’ Inyeshyamba za M23 zishaka kwigarurira ibice byinshi by’ Intara ya Kivu y’ Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repibulika Iharanira Demomarsi ya Congo.

Uyu mutwe wa M23 wigarurira igice cya Bunagana ivuye mu birindiro byayo bisanzwe biri mu misozi ya Rutchuru.

Related posts

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.

Barafinda yavuze ko naba umukuru w’ i gihugu cy’ u Rwanda azahereza abashomeri bose amafaranga ayakuye ahantu benshi bagize urujijo

President Evariste yaguye igihumure yakiriye inkuru mbi ko abasirikare 96 bishwe