Irushanwa rya Miss Rwanda ryahagaritswe, Iradukanda Elsa wabaye Miss Rwanda na we yatawe muri yombi na RIB, inkuru irambuye

Miss Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda yatawe muri yombi.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Gicurasi 2022, nibwo hasohotse itangazo rivuga ko irushanwa rya Miss Rwanda rihagaritswe mu gihe hari gukorwa iperereza ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rivugwamo, sibyo gusa kuko Iradukanda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 na we yatawe muri yombi n’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné.

Kuri iyi tariki twavuze haruguru nibwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yashyize hanze itangazo rivuga ko Hashingiwe ku iperereza ririmo gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ku muyobozi wa “Rwanda Inspiration BackUp”, ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya “Miss Rwanda” mu bihe bitandukanye, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco iramenyesha Abanyarwanda ko ibaye ihagaritse iri rushanwa mu gihe iperereza ritararangira.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up Ishimwe Dieudonnee yatawe muri yombi tariki 24 Mata 2022, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Mu cyumweru cyashize Dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Miss Rwanda ni irushanwa ry’ ubwiza riri mu bikorwa by’ imyidagaduro bivugwaho cyane kurusha ibindi buri mwaka mu Rwanda.

Hagati aho Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 nawe yatawe muri yombi kuri iki cyumweru tariki ya 08 Gicurasi 2022 , akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano no kubangamira iperereza riri gukorwa kuri Ishimwe Dieudonnee bivugwa ko yari umukunzi we.

Miss Iradukunda Elsa kuri ubu afunguye kuri Station ya RIB i Remera.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga