Irushanwa rya Iwacu Muzika Festival ryagarutse abahanzi bakizamuka n’abakunzi b’umuziki bashyirwa igorora

Kuri uyu wa Kane tariki 7 Nzeri 2023 munyubako y’imyidagaduro ya Bk Arena habaye ikiganiro n’itangazamakuru hamwe na Iwacu Muzika Festival kuri ubu yamaze guhindura izina ikitwa MTN Iwacu Muzika Festival.

MTN ikaba yatangiye gutera inkunga ibi bitaramo bya Iwacu Muzika Festival mugihe k’imyaka itanu irimbere, akaba ariyo mpamvu bahinduye n’izina bikaba MTN Iwacu Muzika Festival, mubandi batera nkunga binjiye muri ibi bitaramo ni Inyange ndetse na RFI

MTN Iwacu Muzika Festival ikaba igiye gusubukurwa kuri ubu nyuma yuko ibi bitaramo bihagaze muri 2019.

Kuri iyi nshuro abahanzi umunani nibo bazaririmba muri ibi bitaramo barimo: Bruce Melodie, Bushali, Alyn Sano, Chriss Eazy, Riderman, Niyo Bosco, Bwiza ndetse na Afrique .

Uretse Bruce Melodie na Riderman abandi bahanzi Bose nibashya muri ibi bitaramo.

Umuyobozi wa MTN Iwacu Muzika Festival Mushyoma Joseph yavuzeko kukijyanye n’abahanzi bo muntara bakizamuka nabo bazahabwa umwanya bakaririmba ariko bazajya babanza gushaka amakuru kuri uwo muhanzi kuburyo akunzwemo muri ako gace.

Kukijyanye n’abahanzi baririmba indirimbo z’Imana (Gospel) yavuzeko nabo nabo bazatekerezwaho muminsi irimbere.

Ibi bitaramo bikaba bizazenguruka mu ntara zose z’igihugu, bizatangira mu Karere ka Musanze ku wa 23 Nzeri 2023, bizakomereza mu Mujyi wa Huye ku wa 30 Nzeri 2023, i Ngoma bizahagera ku wa 7 Ukwakira 2023 n’aho ku wa 14 Ukwakira 2023 ibi bitaramo bizabera mu Mujyi wa Rubavu mu Burengarazuba bw’u Rwanda.

Ibi bitaramo kandi bizabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Ugushyingo 2023 ri nacyo gitaramo cya nyuma kizasoza ibi bitaramo.

Umuyobozi wa MTN Iwacu Muzika Festival yashimiye abaterankunga bashya, yanavuzeko iki aricyo gihe kiza cyo kuzamura umuziki w’u Rwanda.

Abahanzi barimo Bruce Melodie ndetse na Riderman bashimiye abaterankunga bashya Kandi bashishikariza abantu kuzitabira ari benshi.

Amafoto: Nshimiyimana Francois 

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga