Irene Murindahabi byamwanze mu nda abaza Fofo iby’ ifoto ye yashyize hanze igaragaza igitsina cye.

Niyomubyeyi Noella , wamamaye muri Filime y’ uruhererekane ya Papa Sava yitwa Fofo mu minsi yashize yashyize hanze ifoto ye igaragaza ikimero cye , ndetse akibasirwa n’ abatari bake , bavuga ko imyanya y’ ibanga ye yayigaragaje.

Ubwo yari mu kiganiro n’ umunyamakuru Irene Murindahabi yamubajije ku buryo yakiriye ibikerezo byatanzwe kuri iriya foto, avuga ko byamutunguye ubwo yabyukaga agasanga ifoto ye yateje urunturuntu kurubuga rwa Istagram abiganjemo ab’ igitsinagabo bamushinja kubereka imiterere y’ imyanya ye y’ ibanga.

Avuga ko atari yiteze ko ikimero cye cyari guteza ibibazo bigeze aho byageze gusa ngo na we nyuma yarayitegereje ashishoje abona koko yarengereye ariko ngo kubera ko byari byarangiye nta garuriro arayihorera abavuga bakomeza kuvuga.

Abajijwe ku buryo yitwaye muri Miss Rwanda yasubije ko yagerageje ariko avuga ko atabashije kugira amahirwe yo gukomeza muri iri rushanwa kuko Prince Kid wari umuyobozi waryo yabonye ko atari ku rwego yifuzaga.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga